Yagiye kuba lokodifensi kugira ngo ahangane n’ihohoterwa ryakorerwaga abagore
Umugore witwa Mukamurigo Consolée wo mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi atangaza ko amaze imyaka 15 akora akazi ko gucunga umutekano w’abaturage abitewe ni uko yabonaga abagabo bahohotera abagore bitwaje intege nke zabo.
Uyu mugore ufite imyaka 42 y’amavuko yinjiye mu balokodifensi mu mwaka wa 1997, kuri ubu niwe ukuriye abalokodifensi bo mu kagari ka Mbati.
Atangaza mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagore cyane cyane abapfakazi basuzugurwa ku buryo rimwe na rimwe abagabo babahohoteraga bitwaje ko ari abanyantege nke.
Nk’umwe mu bagore bahuye n’iryo hohoterwa, Mukamurigo yahisemo kwinjira muri lokodifensi kugira ngo hatazagira umugabo uzongera kumuvogera kandi yabigezeho. Yishimira ko ari umwe mu bagira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abagore bagenzi be.

Ubwo twamusangaga mu mahugurwa y’abalokodifensi b’akarere ka Kamonyi, yabereye mu murenge wa Kayenzi, niwe mugore wenyine wari urimo ku bagabo 56.
Yadutangarije ko abandi bagore badashishikazwa no gukora akazi k’ubulokodifensi kuko batinya imyitozo ngororamubiri babaakoresha, kandi ngo n’abinjiyemo ari abakobwa iyo babonye abagabo babivamo.
Mukamurigo we nta mugabo agira ariko afite abana babiri yabyaye mbere y’uko yinjira mu balokodifensi. Atangaza ko yishimiye akazi ke ku buryo yumva atazigera akareka kugeza mu zabukuru.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyumvira iki Kigoryi ra?!! iyo ajya mu gisirikare se??? nagende yaraswase