Yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’umuturage muri “Gira inka”

Kalisa Gaston,yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’umuturage y’ibihumbi 20 ngo amushyire ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka muri “Gira inka”.

Kalisa wafashwe ku wa 22/12/2015 ahagarariye komite y’ubudehe mu mudugudu wa Kiyanja Akagali ka Rugese Umurenge wa Rurenge Akarere ka Ngoma, yemera icyaha akavuga ko aribwo bwa mbere abikoze.

Uyu muri komite ya Girinka mu mudugudu yemera icyaha akavuga ko ari ubwa mbere abikoze ubundi inka zatangwaga neza.
Uyu muri komite ya Girinka mu mudugudu yemera icyaha akavuga ko ari ubwa mbere abikoze ubundi inka zatangwaga neza.

Uwatanze ruswa ngo bamushyire kuri liste y’abazahabwa inka muri gahunda ya gira inka yitwa Kanyandekwe Jean de Dieu,avuga ko yayatswe.

Kugeza ubu Kalisa Gaston niwe ukurikiranweho icyo cyaha aho yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri station ya police Kibungo.

Kalisa avuga ko ari bwo bwa mbere yari ariye ruswa akavuga ko yabitewe n’umuyobozi w’umudugudu wari wamubwiye ko hari umuturage ushaka kugura fanta ngo bamurekere ku rutonde rw’abazahabwa inka,ngo kuko bashakaga kurumukuraho kuko ari umwimukira.

Yagize ati” Ubundi umukuru w’Umudugudu yari amaze iminsi abimbwiyeho ariko njye nkumva nshidikanya,ariko we akabimpata ambwira ko nta kibazo ngo kuko n’ubundi ayikwiye ari fanta azaba aduhaye.Ubwo yaraje anzanira ibihumbi 20. Mpita mbona abayobozi baramfashe.”

Abaturage bakomeje kuvuga kenshi ko muri gahunda ya Gira inka ,yatangijwe na perezida Kagame yo guha abaturage inka haherewe ku bannye kurusha abandi, hari abayobozi mu nzego zibanze baka ruswa abaturage.

Umuvugizi wa police y’igihugu munta y’Iburasirazuba,IP Emmanuel Kayigi,asaba ko abantu bajya bagaragaza abarya ruswa kuruta uko babivuga ngo ziraribwa ntawe bagaragaza wayibatse ngo ahanwe.

Yagize ati” Ni ubwambere iki kibazo kgaragaye hano mu burasirazuba,ariko birashoboka ko hari abandi babikora nkuko abaturage usanga babivuga,ariko icyo tubasaba ni uko bajya badufasha bagatanga amakuru ku bayobozi nkabo barya ruswa bagafatwa nkuko uyu byagenze.”

Uyu muvugizi avuga ko Kalisa aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 642 mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda,iteganya igihano kiri hagati y’imyaka itanu kugera kuri irindwi, n’ihazabu y’inshuri kuva kuri ebyili kugera kunshuro icyumi y’icyatswe,kuwuhamye n’icyo cyaha cy kwaka no kwakira ruswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo bantu bakujije inda kurusha ibindi bitekerezo bafatwe baryozwe ibyo bahabwa bitabagenewe,naho uwo ibyo yigira ngo n’ubwa mbere nagende.

Bucyanayandi Martin yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

abaryi ba ruswa bararye bari menge polisi yacu irabahiga bukware, nibareke gutegekwa ninda bareke twubakire urwatubyaye kukuli

Yakohama yanditse ku itariki ya: 26-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka