Yafashwe yihishe muri “butu” ya Jaguar ashaka kujya i Kampala
Baraka Elias, Umunyakongo ufite imyaka 10 y’amavuko yafatiwe ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Burera, tariki 22/04/2012, yihishe muri “butu” y’imodoka ya Jaguar ashaka kujya muri Uganda.
Ubwo basakaga imodoka ya Jaguar yari iturutse ku Gisenyi yerekeza Kampala muri Uganda, bageze aho babika imizigo (bakunze kwita muri butu) bayikuramo basangamo uwo mwana wari wihishe inyuma y’iyo mizigo.
Baraka yahise ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera kugira ngo bakore iperereza ryimbitse ubundi bamushyikirize ubuyobozi bw’aho aturuka.
Uwo mwana uvuga gusa igiswayire n’ikigande avuga ko yagiye muri “butu” y’iyo modoka aturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ashaka gusanga nyina umubyara witwa Penina ucuruza amafi mu mujyi wa Kampala.
Baraka avuga ko muri Kongo aho yabaga nta muryango yabagamo ahubwo yiberaga ku muhanda ahitwa Shasha; se umubyara ngo yitabye Imana nk’uko Elias abihamya.

Baraka Elias avuga ko umuryango we wagiye muri Uganda ubwo muri Kongo hari intambara ikomeye (ntazi umwaka iyo ntambara yabereye mo). Nyuma yaje gusubira muri Kongo ajyanywe yo n’uwo yavuze ko yitwa Manu wamuhaye rifuti mu modoka. Ageze muri Kongo yahise ajya mu buzima bwa “Mayibobo” kuko nta handi yari afite yaba nk’uko abivuga.
Kubera ubuzima bubi bwo ku muhanda yahise yigira inama yo gusubira i Kampala kureba nyina umubyara. Aribwo yajyaga muri butu ya Jaguar yerekezaga i Kampala, akaza gufatirwa ku mupaka wa Cyanika. Elias avuga ko yifuza gusanga nyina umubyara i Kampala.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, uwo mwana ari ku mupaka wa Cyanika aho yari arindiriye gushyikirizwa polisi yo muri Uganda, hanyuma nayo ikazamushyikiriza nyina umubyara; nk’uko Polisi yo mu gace yafatiwemo ibitangaza.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe ntiyari kugerayo yari kubura umwuka, ça me rappelle les deux garçons guinéees Fodé tounkara et yaguine koita bashakaga kujya i burayi bihisha muri soute(butu) y’indege sabena.bagezeyo bapfuye kubera ubukonje, Elias we yari kwicwa n’ubushyuhe.
Ababyeyi bagombye kujya bita ku bana babo.