Yabaye umuhanzi kugira ngo yumvikanishe akababaro k’abantu bafite ubumuga

Ndagijimana Thomas (Sadiki) ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko yahisemo kuba umuhanzi w’indirimbo kugira ngo yumvikanishe akababaro k’abantu bafite ubumuga.

Sadiki uvuka mu karere ka Kayonza ariko akaba atuye mu gatsata mu mujyi wa Kigali avuga ko nta muntu uhitamo kumugara ariko ngo ababazwa n’uko bamwe mu bafite ubumuga bahohoterwa n’imiryango ya bo kandi batarahisemo kumugara.

By’umwihariko we ubwe ngo yavutse mu muryango w’abana barindwi, kandi ntiyavukana ubumuga. Ngo yaje kurwara indwara y’imbasa afite imyaka hagati y’ibiri n’itatu, imutera ubumuga bw’ingingo ku buryo ubu atabasha guhagarara.

Ubutumwa atanga mu ndirimbo ze bwumvikanisha akarengane abafite ubumuga bakorerwa, ariko akanaririmba ku buzima bwe bwite. Mu ndirimbo ye yise “Ni kuki mbabara” avugamo uburyo yavutse nk’abandi bana, akaza kugira ibyago byo kumugara, ari nabwo yahise afatwa nk’igicibwa.

Ati “[…] ni kuki mbabara ni kuki nshavura kandi naravutse nk’abandi, njyenda nk’abandi bana? none ubu ndakambakamba, utakabaye ansuzugura, andebera hasi cyane […]”.

Ndagijimana Thomas (Sadiki) yahisemo kuririmba kugira ngo yumvikanishe akababaro k'abantu babana n'ubumuga.
Ndagijimana Thomas (Sadiki) yahisemo kuririmba kugira ngo yumvikanishe akababaro k’abantu babana n’ubumuga.

Sadiki asaba umuryango nyarwanda kwita ku bamugaye kuko iyo bakorewe ihohoterwa iryo ari ryose bibasubiza inyuma. Na we ubwe ngo akorerwa ihohoterwa by’umwihariko mu buhanzi bwe, cyane cyane iyo yagiye kuririmba ahantu hateraniye abantu benshi cyangwa mu bitaramo byahuriyemo abandi bahanzi.

Ati “Hari igihe bampamagara kujya imbere ngo ndirimbe, nk’abantu bari ku muryango ugasanga baransuzuguye nagira Imana nkabona uko ngerayo ugasanga ndaririmbye abantu bakishima cyane, bakabona ko hari icyo nshoboye”.

Sadiki ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batandatu. Asaba ababyeyi bafite abana bamugaye kutabatererana, akabasaba ko babajyana mu mashuri kugira ngo bategure ahazaza ha bo.

Anasaba abamugaye kwihanganira amwe mu magambo abasesereza babwirwa, akabizeza ko igihe kizagera ibintu byose bikamera neza bitewe n’uko Leta igaragaza ubushake bwo kwita ku bamugaye.

Uretse kuba ari umuhanzi w’indirimbo, Sadiki ngo aranasudira. Avuga ko abamugaya badakwiye gusuzugurwa kuko bashobora gukora imirimo abafite ingingo zose batashobora.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Urakoze Sadiki.
Usuzugura abamugaye uwo we murebe wisekere, aracyari inyuma cyaneeeee. Njye nzi abamugaye benshi barusha imibereho myiza abiyita bazima. Nanjye naramugaye imibereho ibabaje abamugaye bahura nayo ndayizi cyaneee, njye nibuka n’abataximan banyangiraga gushyira imbago nkoresha z’ibyuma imbere kuko mba mbona ko bijena chauffeur gutwara, ariko akambwira ngo zifate cg usohoke..... IBAZE???.,\.... Njye amahirwe mfite narize mfite Msc, mfite n’akazi nubwooo....ariko nziko imibereho y’abamugaye ibabaje cyane. Nanjye nshimira Leta y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kwita ku baturage cyane abamugaye, ariko nkanibutsa abamugaye GUKORA+KWIGA kuko n’ubushobozi bwa Leta bugira aho bugarukira, bityo Leta izafashe uwiteguye gukora. Ikindi kandi abamugaye bagomba kumenya ko kumugara atari ukuba ikigoryi (DISABILITY IS NOT INABILITY), nibuka abo twiganaga nkabarusha, nkagira distinction hafi ya hose, bakangirira ishyari, ariko icyambabaje ngeze mu Rwanda bagiye kunshyira ku mwanya, Umuyobozi wagombaga kubikora abanza kwanga ngo KUBERA KO AGENDERA KU MBAGO.... Tekereza umuntu ufite imyumvire nk’iyooo... kabisa....
Abamugaye rero, ntimuzibagirwe IMANA, kukotwe bene Adamu ubusobozi bwacu ni bukeya, ntihazagire uzakubeshya ngo azarangiza ibibazo byawe byose, uretse UBUTEGETSI BW’IMANA GUSA, GUSA,GUSA, ibindi tuba twibeshya.

Murakoze bavandimwe.

A. M.

Jjules yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Nabo n’abantu bashoye kandi bafite ubwenge ntibagasuzugurwe rero. Buri wese agomba kumenya ko ntacyo yatanze ku mana kugira ngo abe adafite ubumuga. Ubasuzugura kubera ko ari ibimuga, azabona ishano.

yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Nabo n’abantu bashoye kandi bafite ubwenge ntibagasuzugurwe rero. Buri wese agomba kumenya ko ntacyo yatanze ku mana kugira ngo abe adafite ubumuga. Ubasuzugura kubera ko ari ibimuga, azabona ishano.

celestin yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka