World Vision yemereye Perezida Kagame ko izakomeza ubufasha igenera u Rwanda

Umuryango mpuzamahanga wa gikirisitu, World vision, wemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko uzakomeza kunganira Leta muri gahunda z’iterambere zirimo kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi, guteza imbere uburezi, ibikorwaremezo no gufasha abakene kwibonera ibiribwa, mu turere 21 tw’u Rwanda.

Richard Stearns uyoboye World Vision ku rwego mpuzamahanga, aherekejwe n’abandi ba pasiteri bo muri Amerika, yabitangaje ubwo bari bamaze kwakirwa na Perezida Kagame, kuri uyu wa gatanu tariki 24/05/2013.

Yavuze ko bazakomeza gushyigikira u Rwanda muri gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, nyuma yo kwishimira ibyagezweho na World Vision mu Rwanda, ubwo bazengurukaga mu gihugu hose basura abagenerwabikorwa b’uwo muryango.

“Nishimiye cyane uburyo u Rwanda rwateye imbere muri rusange, ndetse n’ibyagezweho na World vision mu Rwanda by’umwihariko, aho yafashije abaturage mu bijyanye no kwibeshaho nk’uko biri mu nshingano zacu zo kubaka ubushobozi bw’abagenerwabikorwa”, Richard Stearns.

Perezida Kagame asinyira abashyitsi mu gitabo kivuga ku Rwanda cyanditswe n'umwanditsi Stephen Kinzer.
Perezida Kagame asinyira abashyitsi mu gitabo kivuga ku Rwanda cyanditswe n’umwanditsi Stephen Kinzer.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, wakurikiranye ikiganiro abaterankunga ba World Vision bayobora amadini muri Amerika bagiranye na Perezida Kagame, yashimye ko gahunda z’uyu muryango ukorera mu Rwanda zihuzwa na gahunda za Leta.

Kuva aho World Vision itangiriye gukorera mu Rwanda nyuma y’amezi make Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, ngo yafashije benshi kugera ku bisubizo by’ubukene mu gihe kirekire no kurwanya akarengane.

Uwo muryango uvuga ko ubu ukirimo kwita ku bantu barenga ibihumbi 460, biganjemo abana bari hirya no hino mu turere 21 tw’igihugu.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

ni aho ni aho erega ntago wakwima igihugu nk’u rwanda ubufasha igihe cyose ubona gikora ibyo kigomba gukora kandi kiyemeje.

credo yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka