World Vision na Handicap International bageneye abamugaye amagare agera kuri 560
Abamugaye bo mu turere 13 tw’igihugu bagiye guhabwa amagare azabafasha kwifasha no gukora ubuzima bwa buri munsi, igikorwa kigiye gukorwa ku bufatanye bw’imiryango ibiri mpuzamahanga Handicap International na World Vision.
Kuri uyu wa Mbere tariki 3/3/2014 nibwo aya magare yagejejwe ku bubiko bwa World Vision, mbere y’uko agezwa mu bagenerwa bikorwa batandukanye bo mu gihugu bagera kuri 560.

Galican Mugabonake, umuhuzabikorwa w’imishinga muri Handicap International, yatangaje ko azatangwa binyuze mu nzego z’uturere n’amavuriro ariko hibanzwe cyane ku badafite ubushobozi.
Yagize ati "Amagare ni kimwe mu bikorwa byinshi nka Handicap dufite bifasha abafite ubumuga kuba yagera ku byo yifuza. Dufite ibikorwa byinshi birebana n’uburezi kugira ngo umwana ashobore kuba yajya mu ishuri nk’abandi.
Hari ibindi bikorwa birebana no gufasha umuryango nyarwanda n’ibindi birebana no mu buzima bwo mu mutwe kugira ngo nabi babe bashobora kugira uruhare."
Aya magare aje akurikira andi 650 nayo yari yatanzwe umwaka ushize akagenerwa uturere tugera kuri 16. Gusa ikigaragara ni uko ababa bakeneye ubu bufasha baruta ububa bwatanze, nk’uko ubuyobozi bwa Handicap bubitangaza.

George Gitau, uyobora World Vision mu Rwanda, yatangaje ko umuryango ahagarariye uzakomeza gukora ku buryo abatishoboye babana n’ubumuga babona ubufasha. Yanashimiye Handicap International uburyo ikomeza kwegereza abamugaye ubushobozi.
Si ubwa mbere iyi miryango ifatanyije mu gufasha abamugaye kuko no mu 2012. Amagare nayo World Vision yatanze umwaka ushize yari 1,100 ahagaze amafaranga y’u Rwanda miliyari 51,590,000.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira cyane Brother George Gitau na Madame Cathy ku nkunga yagenewe abafite ubumuga bakeneye amagare yo kubafasha kugera aho bifuza. Byaba byiza habayeho ubufatanye buhoraho bwo gukomeza gufasha aba bavandimwe bafite ibibazo kuko abayakeneye ni benshi cyane kandi buri gihe aba akenewe gusimburwa kubera imiterere y’igihugu cyacu ituma asaza mu gihe gitoya.
Murakoze imana ibahe imigisha.
ubu buhasha bwatanzwe n’aba bagira nezani ubwo kwishimirwa kandi ababuhawe nabo bazabukoreshe neza kuko amahirwe aboneka 1 mu buzima
nibyo maama buryo gufasha abafite ubumuga nibyo nicyo cyerekana ubumuntu natwe ababikorerwa twakarebeyeho tukumvako hakiri abantu bafite imitima, nkabanyarwanda bamaze kugenda berekano ko umutima wo gufashanya gusenyera umugozi mwe bamaze kubigira ibyabo, turashimira cyane world vision