World Vision irishimira ko ihuje umurongo na politiki Leta y’u Rwanda ishyize imbere

Ubuyobozi bwa World Vision buratangaza ko gukorera mu Rwanda biboroheye kuko gahunda z’ibanze zabo zihuye na politiki Leta y’u Rwanda yashyize imbere, zirimo kwihaza mu biribwa, isuku no guteza imbere urubyiruko muri gahunda zitandukanye.

Ibi ni ibitangazwa na Charles Ebow Owubah, uhagarariye World Vision muri Afurika y’Iburasirazuba, ubwo yasuraga Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien habumuremyi, kuri uyu wa Mbere tariki 25/03/2013.

Owubah wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yavuze ko yafashe akanya ko gutembera u Rwanda akibonera iterambere rugezemo. Avuga ko ibyo yabonye ari byo bifuza mu bihugu bakoreramo.

Yagize ati: “Ndi umwe mu bambasaderi b’iki gihugu bagenda bavuga ibyiza bihakorerwa, kuko namaze igihe kinini nkorera inaha ibintu bitandukanye. Nzi neza ibibera muri iki gihugu.

Mu gukomeza ariko twanaganiriye (na Minisitiri w’Intebe) ku buryo twakomeza gukorana nk’abavandimwe kugira ngo dukore ibyisumbuyeho. Tugendeye kuri ibyo biganiro rero World Vision yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo abana b’u Rwanda bagire ahazaza”.

Charles Ebow Owubah yari aherekejwe na George Gitau uhagarariye World Vision mu Rwanda.
Charles Ebow Owubah yari aherekejwe na George Gitau uhagarariye World Vision mu Rwanda.

Ibyo bazabigeraho bafasha abana kugira imirire myiza n’imibereho ikwiranye n’abana, ariko hakiyongeraho ko n’abana bagomba guhabwa uburezi; nk’uko Owuma yakomeje abitangariza abanyamakuru.

Innocent Nkurunziza, Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe mu by’imibereho myiza y’abaturage, yatangaje ko Minsitiri w’intebe yashimiye uyu muryango wa gikirisitu byo wagezeho, anawusaba gukomeza kugira uruhare cyane cyane mu bikorwa biteza imbere urubyiruko.

World Vision yatangiye gukorera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yibanda ku bikorwa bijyanye no gufasha ababaye n’abadafite kirengera mu kubakura mu bukene.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka