World Vision irishimira imyaka 20 imaze ifatanya n’u Rwanda mu rugamba rwo kwibohora
Umuryango wa gikirisitu ukora ibijyanye no gufasha abaturage batishoboye, World Vision, urishimira ko hari byonshi wafatanyije n’u Rwanda mu rugendo rwo kwibohora, aho mu myaka 20 washoboye gufasha abaturage benshi kuva mu bukene no mu bujiji.
ibi bikorwa bikaba bitari byoroshye kuri uyu muryango wageze mu Rwanda Jenoside yakorwaga Abatutsi mu 1994 ikirangira, aho kwari uguhera uri zero, nk’uko umuyobozi wayo mu Rwanda, George Gitau yabitangaje ku isabukuru yawo bizihije kuri uyu wa gatanu tariki 25/2014.

Yagize ati “Kuza mu Rwanda mu gihe cya 94 twari tuje gufasha icyo gihe buri kimwe cyari gikenewe kwitabwaho noneho ukibaza uti urahera ku mazi, urahera ku buzima, urahera ku burezi? Kubireba muri ubwo buryo hari uwashoboraga kumva bimurenze.
“Ariko icyo World Vision yakoze ni ukuzana uburyo twakoresheje bwo gukemura ibyo bibazo tubihurije hamwe.”

Ubwo buryo nibwo bakomerejeho mu gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda, akaba aribyo byatumye bagirana imikoranire myiza na leta y’u Rwanda kuko ibyo bakoraga ari nabyo leta yabaga ishingiyeho iterambere, nk’uko Gitau yakomeje abitangaza.
Yatangaje ko uyu muryango wishimira kuba waragize uruhare mu iterambere u Rwanda rugezeho mu myaka 20 ishize.

Ibi kandi byemezwa na guverinoma, ivuga ko ishima uyu muryango igihe waziye ndetse n’uruhare wagize muri gahunda z’iterambere n’ubumwe n’ubwiyunge, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka.
Ati “Bafite gahunda n’ibikorwa bitandukanye mu burezi, mu kubakira abantu, icyo nashimye ni uko izo gahunda zabo zose bagiye bazihuza, byajya nko kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakubakira n’abandi baturage bose bari bakeneye iyo nkunga.”

Abaturage nabo bashimira uyu muryango uruhare wagize mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho abafashijwe nabo bose bavuga ko wabahinduriye ubuzima bitewe n’uko bashoboye kwihangira imirimo kandi ukanabafasha.
Uyu muryango utangaza ko ubufatanye bwawo na leta y’u Rwanda bukomeza gutera imbere bitewe n’uko intego yabo yose ari imwe, hakaba hitezwe ko hari byinshi bizagerwaho mu myaka iza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibikorwa bya World Vision birivugira. God bless World Vision and bless Rwanda
nukuri hari imiryango rwose yafashishe abanyarwanda byintangarugero na world vision irimo kandi abnayarwanda turayishimira cyane ibyiza yatugejejeho, ikindi kandi tukanashima na leta yacu iba yarakoranye neza niyi miryango kubwo gushakira ikiza abaturage bayo, harakabaho leta yubumwe
ibikorwa nkibi bifasha abaturage gutera imbere dushima ababizanye kandi tunabasba kurushaho gukomeza gufasha abanyarwanda
world vision yagize akamaro kanini mugufasha abantu benshi uwavuga ko wagize uruhare mu iterambere ry’igihugu ntabwo yaba abeshye ahubwo nibakomereze aho.