World Relief yahaye abaturage ibikoresho bisukura amazi

Umuryango World Relief wahaye abaturage bo mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera ibikoresho bibafasha kuyungurura amazi.

Ku nkengero z’Ikiyaga cya Gashanga mu Murenge wa Juru, mu Mudugudu wa Mugorore ni urujya n’uruza rw’abaturage bavoma amazi icyo kiyaga.

Leon Victor Mushumba, ukuriye Ishami rishinzwe Amazi muri World Relief, yabizeje ko izo ndobo bahawe zifite ubushobozi bwo kuyungurura amazi ku buryo umuntu yahita ayanywa.
Leon Victor Mushumba, ukuriye Ishami rishinzwe Amazi muri World Relief, yabizeje ko izo ndobo bahawe zifite ubushobozi bwo kuyungurura amazi ku buryo umuntu yahita ayanywa.

Harimo n’abahita banywa ayo mazi batabanje kuyateka cyangwa ngo bashyiremo umuti uyasukura.

Mukantabana Donatille, umwe muri bo, avuga ko bavoma ayo mazi mabi y’igishanga kuko nta kundi bagira.

Agira ati “Aya mazi tuyanywera aho kuko kuyateka twabonye tutabishobora kandi n’umuti uyasukura urahenze”.

Nzamugurisuka Renata, na we ni umuturage waho uvuga ko mu gihe cy’imvura ikiyaga cyuzura maze bakavoma ari hafi kuko batashobora kujya mu kiyaga batinya kurohama.

Ati “Turasaba ko baduha umuti usukura amazi kuko twe dufite ubushobozi buke tutabasha kubona amikoro yo kugura umuti usukura amazi”.

Kuba Umurenge wa Juru uri kure y’Uruganda rw’Amazi rwa Ngenda, rumwe rukumbi ruri mu Bugesera kuri ubu , bituma uyu murenge uza mu mirenge ifite ikibazo gikomeye cyo kutabona amazi meza.

Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Amazi n’Isukura, Kananga Jean Damascene, yijeje abo baturage ko icyo kibazo kizakemuka vuba.

Ati “Dufite imishinga igera kuri ine izatuma abaturage babasha kubona amazi meza. Imishinga ibiri yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku buryo mu myaka ibiri abaturage bazaba bafite amazi meza”.

Abaturage mu rugendo rwo kugaragaza ko bakeneye amazi.
Abaturage mu rugendo rwo kugaragaza ko bakeneye amazi.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Umuryango World Relief watanze indobo ziyungurura amazi, ndetse hari na gahunda yo gushyira ibigega by’amazi ku nyubako za Leta n’iz’ihuriramo abantu benshi nk’uko bivugwa na Leon Victor Mushumba ukuriye ishami rishinzwe amazi muri World Relief.

Ati “Izi ndobo zikoranye ubuhanga kuko ziyungurura amazi neza ku buryo umuntu ahita ayanywa. Tuzanatanga ibigega 15 ahantu hahurirwa n’abantu benshi”.

World Relief ifite gahunda y’uko abaturage bagera kuri kimwe cya gatatu cy’abatuye Umurenge wa Juru bazahabwa indobo ziyungurura amazi kandi abazihabwa barashishikarizwa ko indobo imwe izajya ikoreshwa n’ingo eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye nifuzaga ko mwatwibutsa uko umuntu yakiyungururira amazi yifashishije indobo isanzwe n’umucanga

Renzaho Tharcisse Pacifique yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Uyu Muhungu wa Musenyeri ndabona rwose yarakoze igikorwa kiza! bazabyagure banagere ahandi hose mu Rwanda!

Dipatch yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka