Women Foundation Ministries irimo gutegura igiterane mpuzamahanga cy’ivugabutumwa yise “All Women Together 2015”
Women Foundation Ministries, Umuryango Mpuzamahanga udaharanira Inyungu, urimo gutegura igiterane mpuzamahanga cyiswe All Women Together cyangwa mu Kinyarwanda “Abagore Twese Hamwe” kizabera ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 28-31 Nyakanga 2015.
Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” kizajya gitangira saa kumi n’igice z’umugoroba (16:00 pm) kigeze saa tatu z’umugoroba (21:00).

Muri iki giterane “All Women Together” cyateguwe n’umuryango Women Foundation Ministries washinzwe kandi ukaba uyoborwa n’Intumwa Alice Mignone Umunezero Kabera, hazaba hari abakozi b’Imana baturutse mu matorero atandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Women Foundation Ministries ikaba ibatumira muri icyo giterane kigamije kubasha kumva icyo Umwami Imana ateguriye umugore, gusana imitima, kwigisha no kongerera umugore n’umukobwa ubushobozi mu kava mu gutsikamirwa mukajya mu butsinzi muri Christo Yesu.

Igiterane “Abagore twese hamwe” "kizitabirwa n’abagore n’abakobwa baturuste mu ntara zose z’u Rwanda. Abaturutse kuri Women Foundation Ministries izabacumbikira kandi ibiteho muri minsi yose y’igiterane.

Hazaba hari abakozi b’Imana bakurikira:
Pr Grace Selwanga kuva mu gihugu cy’Ubwongereza, Pr Namutebi Imelda wo muri Uganda, Rev.Dr Grace Manjau uzaturuka muri Kenya, Umuhanzikazi wa Gospel Music, Kambua Manundu Mathu wo muri Kenya ndeste na Apostle Tumwine Charles wo mu gihugu cya Uganda.
Women Foundation Ministries
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
all women together ni igiterane kiba kirimo umwuka w’Imana
mwali nawe mutegarugoli ndagushishikaliza kuzitabira, Apostle mignonne Imana iguhe umugisha gutegura iki giterane buri mwaka abagore n’abakobwa benshi barakira nzi benshi babaye abatsinzi barimo nanjye, God bless you aboundantly
Mignonne komeza wigishe abagore iby’ubutumwa bwiza bw’Imana maze bagandukire uwiteka
Igiterane "Abagore twese hamwe" nigiterane gifasha abadamu hamwe n’abari kuburyo bwose.ntamuntu ushobora kukizamo ngo atahe uko yaje.
maze kukitabira ni kiza cyane.
ndashishikariza aba mama na bakobwa babishoboye ko bakwitabira.