WEF16 iribanda ku bukene n’ubujiji n’ejo hazaza ha Afurika

Ihuriro mpuzamahanga ku bukungu (WEF) riteraniye i Kigali, riraganira kuri ejo hazaza ha Afurika rishingiye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

Abanyapolitiki, impuguke, abayobozi b’imiryango yigenga n’abashoramari mpuzamahanga baturutse hirya no hino ku isi, basaba gufata gufata ingamba ku bibazo by’ubukene n’ubujiji byibasiye umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame n'abandi bayobozi mu bikorwa bitandukanye bigize WEF.
Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu bikorwa bitandukanye bigize WEF.

Uyu mugabane ushyirwa mu ya mbere ikungahaye ku mutungo kamere w’amabuye y’agaciro, ubutaka bwera kandi bunini, amazi menshi, ibiti, peterori, ikirere cyiza, abaturage benshi b’urubyiruko rushoboye gukora; ariko ikibazo ngo ni uko benshi nta bumenyi bafite bwo kubyaza umusaruro uwo mutungo kamere.

Donald Kaberuka, Umunyarwanda uherutse ku buyobozi bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), ubu akaba ari umwarimu muri kaminuza muri Amerika, avuga ko hatabayeho guteza imbere uburezi byazatuma Afurika ibura abakozi mu myaka 15 iri imbere.

Perezida Kagame yizera ko guha urubyiruko amahirwe yo kugaragaza udushya ari imwe mu nzira y'iterambere ry'Afurika.
Perezida Kagame yizera ko guha urubyiruko amahirwe yo kugaragaza udushya ari imwe mu nzira y’iterambere ry’Afurika.

Mu ngingo ziganirwaho, hari ijyanye n’uburyo umugabane wa Afurika utuwe n’abaturage basumbana mu bijyanye n’ubukungu, kandi ubwo bukire ngo bukaba mu maboko y’abantu bake bangana na 3% (Raporo ya Oxfam 2015), abandi benshi bakaba mu bukene bukabije.

Asobanura impamvu, Jenifer Blanke umuyobozi w’ubukungu muri World Economic Forum, yagize ati “Uburezi ni imwe mu nkingi zikomeye zo gucika ku busumbane buri hagati y’abakire n’abakene.”

Yongeyeho ko kubura igishoro, gutanga serivisi nabi, ruswa no kutihangira imirimo nabyo ngo biteza ubukene.

Mu bindi bibazo birimo gusuzumwa n’abakomeye ku isi bitabiriye WEF, hari ikijyanye n’ubuvuzi, nk’uko Umuyobozi w’inganda zikora ibikoresho by’ubuvuzi ku isi, Arnaud Bernaert, akomeza abisobanura.

Ati “Ntabwo ubuvuzi bwifashe neza bitewe n’uko leta z’ibihugu zitarashyira mu bikorwa uburyo bushya bwifashisha ikoranabuhanga.”

Iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubuhinzi, gukumira ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga, uburinganire bw’abagabo n’abagore, ubucuruzi bwambukiranya imipaka nka bumwe mu buryo bubanisha abaturage b’ibihugu bitandukanye, kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe na byo WEF ivuga ko izabishakira ibisubizo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka