WDA yateye inkunga imishinga 38 izigisha urubyiruko ubumenyingiro
Ikigo cy’Igihugu Imyuga n’Ubumenyingiro, WDA, kuri uyu wa 1 Ukwakira, cyasinyanye amasezerano yiinkunga n’ibigo 38 byasabye inkunga yo kwigisha urubyiruko imyuga.
Imishinga yose hamwe yemerewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 936, ikaba yatoranyijwe mu yindi 239 yari yaranditse isaba inkunga, ariko ku bufatanye n’ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere ry’ubumenyingiro, SDF, 38 basanze iri yo izazana impinduka zikenewe mu rubyiruko.

Umuyobozi wa WDA, Gasana Jerome, atangaza ko mu guhitamo imishinga bibanze ku mishinga igaragaza udushya.
Ati “Ngira ngo dusabye amashuri cyangwa se ibigo byigisha ubumenyingiro hari byinshi byaza. Ariko twari twavuze ngo reka dushyire ingufu mu mishinga yegereye abagenerwabikorwa”.
Ngo intego ya WDA mu guteza imbere amahugurwa mu bumenyingiro, ni ukugira ngo Abanyarwanda bagire uruhare mu guteza imbere ibikorerwa iwabo ari cyo yise “ Made in Rwanda Products”.
Uretse amahugurwa y’imyuga imenyerewe nko kubaza, kubaka, kudoda, guteka , gusudira, gusuka imisatsi; muri iki cyiciro cya kane cy’imishinga iterwa inkunga na SDF, hagaragayemo imishinga izana imirimo mishya nk’iyigisha gucukura amabuye, gukora ingufu z’imirasire y’izuba, gukora inkweto, kwakira abashyitsi, guhinga n’ibindi.
Sosiyeti icukura ikanagurisha amabuye y’agaciro na kariyeri (SEAVMC), yo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, ni imwe mu zahawe inkunga yo kwigisha urubyiruko gukora imirimo y’ubucukuzi.

Nyabyenda Emmanuel, Umuyobozi wa SEAVMC, ahamya ko urubyiruko nirumenya ibijyanye n’ubucukuzi bizazana impinduka muri ako kazi gasanzwe kagaragaramo urubyiruko ruke.
Ati “Abazagamo ni abantu b’abasaza bakoraga mu birombe bya Rwinkwavu na Rutongo bakorera abakoroni. Ubucukuzi bukeneye urubyiruko kuko rufite ingufu, ubwo nibabona amahugurwa bazabyitabira kandi bitange umusaruro mwinshi”.
Mu byiciro bitatu biheruka by’imishinga y’ubumenyingiro mu rubyiruko, hari hafashijwe ibigo 70 guhugura urubyiruko 8500; hatangwa miliyari 2 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
WDA ije ikenewe badufashe kuko abana burwanda turageramiwe pe
Kuzamura ubumenyi ngiro bizatuma ub chaumeur bugabanyuka, WDA turayishimira nikomereze aho, ariko ijyere kubantu bose.
Ndashimira cyane WDA kubw’igikorwa nkiki, ibi bizafasha kugabanya ubushomeri murubyiruko.
Akazi karabuze murubyiruko rwiga segonderi ndetse na kaminuza, aba bishoboye nibiyigire imyuga ubundi bihangire imirimo
imyuga niyo ikenewe kwi isoko ry umurimo