Vision Jeunesse Nouvelle yasangije abana bo ku muhanda Noheri
Ikigo Vision Jeunesse Nouvelle kitwa ku rubyiruko cyasangiye Noheri n’abana 162 biganjemo abana bo ku muhanda bo mu Mujyi wa Rubavu.
Bernard Mugabowingoga, Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle basangira n’abana Noheri ku wa 24 Ukuboza 2015, yavuze ko iki kigo gisanzwe gisangira n’abana Noheri, cyane cyane ababa mu muhanda kuko batagira abandi babazirikana mu minsi mikuru.

Bienfait Uwizeye, umukozi wa Vision Jeunesse Nouvelle, asobanura impamvu umubare w’abana baha Noheri wiyongereye, avuga ko byatewe n’uko bifuzaga guhuza abana baba mu miryango n’abana bo ku muhanda kugira ngo basangire ndetse baganire bose bumve ko ari abana kandi bakwiye gushyira hamwe.
Mu mpano batanze harimo Biscuits, Chocolats, ibikoresho by’ishuri n’imyenda yo kwambara.
David Paul Wirtz na Lucia Haensler bakomoka mu Budage bakora imirimo y’ubukorerabushake muri Vision Jeunesse Nouvelle, bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa, bakavuga ko bishimiye gusangira Noheri n’abana bo mu Rwanda.
David Paul Wirtz «Byari byiza gusangira n’abana, kuko umunsi wa Noheri ni umunsi wabo, twateguye tuzi ko tuzasangira n’abana 50 ariko haje abana benshi.»
David avuga ko mu mpano 50 bateguye buri mpano ifite agaciro k’amayero atanu (5£) kuko byavuye mu Budage naho ibiribwa n’imyenda byakorewe mu Rwanda.
Uwajuru Stella wahawe Noheri, avuga ko yavuye mu muryango ariko icyamushimishije ari ugusangira n’abana b’abana bo ku muhanda.
Yagize ati «Nari nsanzwe ntinya abana bo ku muhanda, ariko twasangiye mbona ko ari abana beza kandi bakeneye urukunda. Nabikunze kuduhuriza hamwe.»
Uretse Vision Jeunesse Nouvelle yahaye abana Noheli, Nyiramongi Odette ufite Hoteli Pradis Malahide tariki ya 23 Ukuboza yasangije Noheli abana babarirwa muri 200 bo mu Murenge wa Nyamyumba abaha n’impano.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Twe seha mwe abanyarwand a. Turabyishimiye kabs
Umwaka mushya kubanyamakuba kigalitoday
Twe seha mwe abanyarwand a. Turabyishimiye kabs