Video: Babiri bakurikiranyweho kunyereza imisoro bakoresheje EBM

Abagabo babiri bo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kunyereza imisoro ya Leta y’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 48 bakoresheje imashini ya EBM (Electronic Billing Machine).

Bakurikiranyweho kunyereza imisoro bakoresheje EBM
Bakurikiranyweho kunyereza imisoro bakoresheje EBM

Abo bagabo ni Nsengumukiza Patrick wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo hamwe n’uwo yita sebuja witwa Karangwa Benoît, umucuruzi ukorera mu Karere ka Nyarugenge bakaba beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, kuri sitasiyo ya polisi ya Remera aho bakurikiranyweho kunyereza imisoro ya Leta.

Uko beretswe itangazamakuru ni ko bose bemera icyaha, gusa ntibahuza kuko Nsengumukiza avuga ko yari umukozi wa Karangwa mu gihe Karangwa we abihakana akavuga ko na we yari umukiriya wa Nsengumukiza, kuko yamwiyambazaga kugira ngo amufashe kwishyura imisoro akoresheje inyemezabwishyu ya macye.

Nsengumukiza Patrick wafunguye kompanyi zirenga eshatu z’ubucuruzi ariko mu buryo bw’uburiganya, avuga ko ibyangombwa yafungurijeho ibikorwa by’ubucuruzi birimo indangamuntu yabihabwagana na Karangwa, gusa ngo yabikoraga azi ko byemewe n’amategeko.

Ati “Nakoraga akazi ko gufungura kampani (Company) z’ubucuruzi kuri Internet, ziri kumwe na EBM yazo, nabikoraga nzi ko ari akazi, abacuruzi bampaga nimero y’irangamuntu nkagenda nkabafungurira amakampani, zikazana na EBM zazo nkayabaha bakajya kuyakoreraho, uyu munsi kuba mpagaze hano ni uko namaze gufatwa, nkaba nari ngiye gufungura indi kampani y’umucuruzi turi kumwe ahangaha yari iya gatatu kuri we. Nabifunguraga nzi ko byemewe ari akazi, ariko nyuma namenye ko izo kampani zitajyaga zisora ahubwo zavagaho inyemezabwishyu zo kwiba Leta, ariko uyunguyu ni we wari boss wanjye nakoreraga”.

Ibyo kuba umukoresha wa Nsengumukiza, Karangwa abyamaganira kure ahubwo akemera ko yagize uruhare mu gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano, azikorewe na Nsengumukiza.

Ati “Twamenyanye nk’umuntu w’umukiriya aza abaza ibiciro aho ncururiza, hanyuma ambwira ko acuruza yajya andanguza ibicuruzwa, ni bwo nyuma twaje kugenda tuganira aza kumbwira y’uko ashobora kumbonera inyemezabwishyu, ambwira ko ajya asagura akagira izo asigarana ushobora gukoresha ku buryo wayidekarara umusoro ukagabanuka, nta bundi buryo twigeze dukoranamo”.

Akomeza agira ati “Twakoranye gutyo akaza akampa izo nyemezabwishyu twakoranye nk’ibihembwe bine sinibuka neza amafaranga, ariko ibyo ari byo byose ashobora kugera muri miliyoni 40 ariko hari izitaradekararwa zigihari kuko iki gihembwe ntikirarangira. Kuba yarampaye izo nyemezabwishyu ntabwo ari ukuvuga ko nakoranaga nawe ntabwo nari nsanzwe muzi namumenye gutyo”.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari amategeko agenga uburyo abantu basora kandi uzabirengaho atazigera yihanganirwa.

Ati “Ayo abaturage bakwiye ku yumva bakayubahiriza, abacuruzi bakayumva bakayubahiriza. Hari uburyo bwashyizweho bwo gusora bakwiye kuba babuzi, ariko umuntu uwo ari we wese uzarengera akarenga kuri ayo mategeko, Polisi ikabimenya izamufata kuko yicara ishakisha amakuru ikayashungura aho bibaye ngombwa ko ifata ibyemezo ikabifata”.

Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa itegeko No 026/2019 ryo kuwa 18 Nzeri 2019 rigena uburyo bw’isoresha mu ngingo yaryo ya 87, ritegeka ko bakatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5.

Bikurikire muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka