Veterineri w’akarere afungiye kunyereza amafaranga y’inka z’abarokotse batishoboye

Umukozi ushinzwe ubworozi (Veterineri) mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi na Polisi akurikiranweho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi, yabwiye Kigali Today ko uwo mukozi Niyonsaba Oscar yatawe muri yombi akaba afunzwe koko, akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka zo muri gahunda ya "Girinka-FARG".

Veterineri w'Akarere ka Rusizi (mu kaziga) yatawe muri yombi akurikiranweho kunyereza amafaranga ya "Girinka FARG".
Veterineri w’Akarere ka Rusizi (mu kaziga) yatawe muri yombi akurikiranweho kunyereza amafaranga ya "Girinka FARG".

Yagize ati "Ni byo, Veterineri w’Akarere ka Rusizi Niyonsaba Oscar arafunze kuva ejo tariki ya 13 Mata 2016, akekwaho kuba yarariye amafaranga ya gahunda za Girinka FARG. Amafaranga ntituramenya umubare wayo ariko turacyakurikirana.”

Uyu muvugizi wa Polisi yasabye abaturage n’abafite aho bahurira n’umutungo wa Leta by’umwihariko, kwirinda kuwunyereza kuko bigira ingaruka mbi ku mpande zose zirimo bo ubwabo ndetse bikagera no ku miryango yabo.

Hari hashize iminsi mu Karere ka Rusizi, bivugwa ko uyu mukozi w’Akarere ushinzwe ubworozi yaba yaragize uruhare mu kubura kw’izo nka zari zigenewe abatishoboye nubwo yari atarafatwa ngo abibazwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko uwo mukozi akurikiranyweho ibibazo by’inka zabuze muri gahunda ya Girinka - FARG, zagombaga guhabwa abaturage b’Umurenge wa Bweyeye.

Avuga ko muri izo nka, hari izabuze zitigeze zigurwa kandi n’iziguzwe, ugasanga ari ibimasa ndetse ngo hari n’izagiye zipfa zikagurishwa, amafaranga avuyemo akaburirwa irengero. Cyakora ngo ibyo byose biracyakurikiranwa.

Ayo makosa ngo yakozwe muri 2013, aho akarere katanze amafaranga angana na miriyoni zisaga 13Frw kugira ngo bagurire abarokotse Jenoside inka ariko agakoreshwa nabi. Icyo gihe, vetereneri w’akarere ni we wari wemeye gukurikirana icyo kibazo afatanyije n’itsinda bakorana.

Bivugwa ko hagombaga kugurwa inka 30 ariko muri zo, ngo habuzemo inka 10. Ikindi ni uko n’izaguzwe zagiye zigurwa amafaranga make kuko buri nka imwe yari igenewe amafaranga ibihumbi 350Frw ariko ngo hari izagiye zigurwa ibihumbi 150Frw.

Veterineri Niyonsaba ahamwe n’ibi byaha, ashobora guhanishwa igifungo kiva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi muri gereza no gutanga ihazabu ikubye guhera ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’amafaranga yanyereje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nge ntekereza ko habayeho guhana bikakaye uwakoze "ubugome"nka buriya bikagaragarira buri wese,abatekerezaga kubikora ntibabitinyuka.Ibaze nawe gukora ibintu nka biriya kandi buri kwezi leta ishyira kuri compte ye ibihumbi amagana y’umushahara ahemberwa kuba yaranyereje ibyari gufasha abarokotse génocide yakorewe abatutsi batishoboye....ibaze rwose.Birababaje.

allinone yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

NYAMARA JYE MBONA ABA-RESEARCHER DUFITE (SOCIOLOGY, PSYCHOLOGY, etc) NTACYO BAKORA; KUKI HADAKORWA RESEARCH KU BAYOBOZI BIBA NGO HAMENYEKANE IMPAMVU IRI MU MITIMA YABO IBIBATERA????? KWIBA KANDI UTUNZE "FORTUNER" CYANGWA "V8"!!! (UMENYA ARI UGUTEGANYIRIZA "FUTURE" NYUMA YO KUVAHO)

C yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka