Uwirukanywe muri Tanzaniya muri 2006 arizeza abaherutse kwirukanwa muri icyo gihugu ko bazabaho neza

Mukarumongi Frida utuye mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza arahumuriza Abanyarwanda baherutse kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya, abizeza ko bazabaho neza kuko inzira banyuzemo na we yayinyuzemo ariko ubu akaba afite imibereho myiza nyuma yo kugera mu Rwanda.

Mukarumongi na we ngo yabaga muri Tanzaniya, we na bagenzi be baza kwirukanwa muri icyo gihugu mu mwaka wa 2006. Bacyirukanwa muri Tanzaniya Mukarumongi ngo yakekaga ko ubuzima bugiye guhagarara, kuko yabonaga nta yandi mahitamo bafite uretse guhinga kandi batari babizi kuko bakiri muri Tanzaniya bari aborozi.

Gusa ngo bageze mu Rwanda bakiriwe neza bahabwa ubufasha bwose baranatuzwa ku buryo nta kibazo bagize. Yongeraho ko ubuyobozi bwabashakiye abantu babigisha ubukorikori bwo kuboha ibyibo, amaherena n’inigi mu mpapuro bakajya babigurisha ku bantu b’i Kigali na bo bakabigurisha muri Amerika.

Ubwo bukorikori bari bamaze kwiga ngo bwatumye babona amafaranga ku buryo batigeze bandavura bageze mu Rwanda, kabone n’ubwo bari birukanywe muri Tanzaniya nabi.

Mukarumongi asobanurira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya uburyo na we yirukanywe muri icyo gihugu mu 2006 ariko ubu akaba afite imibereho myiza.
Mukarumongi asobanurira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya uburyo na we yirukanywe muri icyo gihugu mu 2006 ariko ubu akaba afite imibereho myiza.

Ati “Guhinga nta n’ibyo twari tuzi, babashije kutwigisha ibintu by’imyuga, kuboha inigi n’amaherena mu mpapuro tubasha kwiteza imbere bituma turwanya umwanda no kwambara ubusa, kandi bidufasha kwishyurira abana bacu amashuri, nta kibazo cy’ubukene twagize”.

Aha ni ho Mukarumongi ahera yizeza Abanyarwanda baherutse kwirukanwa muri Tanzaniya ko bazabaho neza, akabasaba kwigirira icyizere kuko Leta ibashyizeho ijisho kandi ikaba izabarwanirira nk’uko yarwaniriye n’abo birukanywe muri 2006 nk’uko Mukarumongi abivuga.

Bamwe mu birukanywe muri Tanzaniya twavuganye bavuga ko ubuyobozi bwagerageje kubitaho bubaha ibikoresho, ndetse ngo hari n’imiryango igenda ibazanira ibyo kurya ariko ngo baracyahangayikishijwe no kutagira aho baba bisanzuye, kuko imiryango yose akarere ka Kayonza kakiriye ngo yatujwe mu nzu imwe ku buryo nta bwisanzure bafite.

Mukarumongi na bagenzi be bibumbiye muri koperative
Mukarumongi avuga ko ubu we na bagenzi be bafite koperative yitwa Umoja bibumbiyemo, ikaba ibafasha kwiteza imbere mu buryo bwose ku buryo batakinatekereza igihugu cya Tanzaniya n’ubwo ngo bakibayemo igihe kinini.

Iyo koperative ya bo ngo igizwe n’abadamu 75 n’abagabo 12, bakaba bafatanya mu mirimo yo kuboha ibyibo n’uduseke bagurisha ku bakozi ba Parike y’Akagera na ba mukerarugendo bayisura, ibindi bakabigurisha mu baturage bo muri ako gace no mu mujyi wa Kigali.

Mukarumongi na bagenzi be birukanywe muri 2006 baboha ibyibo kimwe bakakigurisha hagati y'amafaranga ibihumbi bitatu n'ibihumbi 20.
Mukarumongi na bagenzi be birukanywe muri 2006 baboha ibyibo kimwe bakakigurisha hagati y’amafaranga ibihumbi bitatu n’ibihumbi 20.

Mukarumongi avuga ko nko gukora icyibo bitwara hagati y’iminsi ibiri n’itatu, kandi cyashyirwa ku isoko kikagurishwa amafaranga menshi cyangwa aringaniye bitewe n’umuntu wakiguze.

Ati “Iyo tugishyize ku isoko biterwa n’uko abantu bagenda barutana. Niba umuntu avuye muri Amerika ashobora no kuguha ibihumbi 20, ariko Umunyarwanda tukimuhera ibihumbi bitanu agatoya tukakamuhera ibihumbi bitatu”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ngo burateganya kubanza kubakira abo Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya kugira ngo babone aho baba, nibarangiza kubakirwa bakazashyirwa muri gahunda z’iterambere kimwe n’abandi Banyarwanda bose nk’uko umuyobozi w’ako karere Mugabo John abivuga.

Yongeraho ko kuba umurenge wa Mwili batujwemo uri muri gahunda y’icyerekezo 2020 Umurenge (VUP) ari amahirwe kuko abazaba badafite imbaraga bazajya muri gahunda ya “Direct Support” itanga inkunga ku baturage batishoboye, abandi bakazahurizwa hamwe mu makoperative bagahabwa amafaranga yo gukora imishinga yabateza imbere.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza avuga ko abirukanywe muri Tanzaniya bazashyirwa muri gahunda z'iterambere kimwe n'abandi Banyarwanda bose.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko abirukanywe muri Tanzaniya bazashyirwa muri gahunda z’iterambere kimwe n’abandi Banyarwanda bose.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yongeraho ko abazaba bafite imbaraga bazahabwa akazi mu bikorwa by’iterambere birimo gukora imiringoti n’imihanda bikorwa mu mirenga irimo gahunda ya VUP.

Akarere ka Kayonza kamaze kwakira imiryango 44 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, bakaba bazatuzwa mu murenge wa Mwili.

Kugeza ubu bacumbikiwe mu kagari ka Kageyo muri uwo murenge, imirimo yo kububakira ikaba yaratangiranye no gutunganya ibibanza bazubakirwamo, ku buryo mu gihe cy’amezi atatu ngo akarere gateganya ko bazaba bamaze kubakirwa.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 3 )

n’abavandimwe bacu n’abanyarwanda kuko dusangiye ubunyarwanda, nitwatuma babaho nabi, kandi tuzakomeza kubereko mubuhungiro imahanga hatandukanye no murugo, ni bature batekane batangire bikorere ibyabateza imbere. baragahorana Imana kandi dufite ubuyobozi bwiza butatuma babaho nabi

senga yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

nta munyarwanda ushobora kumerera nabi mu gihugu cye kuko u Rwandani igihugu cyubaha abagituye kandi kitanakwemera ko babaho nabi

gacaca yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

erega ubuzima burashoboka ndetse cyane mu Rwanda igihe cyose uvanye amaboko mu mufuka ugakora kuko ingero nyinshi zirahari cyane.

Rebero yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka