Uwavuye muri FDLR arayishinja kugirana ubufatanye bukomeye na Tanzania

Umurinzi wa Gen.Maj.Iyamuremye Gaston uzwi ku izina rya Gen.maj.Rumuri Byiringiro Victor akaba umuyobozi by’agateganyo wa FDLR avuga ko hari ubufatanye bukomeye hagati ya FDLR na Tanzania kuburyo mu matariki 10/4/2014 Gen.maj.Rumuri yari yagiye muri Tanzania.

Premier Soldat Hakizimana Chance w’imyaka 20 wari umurinzi wa hafi wa Gen.maj.Rumuri akaba n’umushoferi we, yageze mu Rwanda taliki 28/4/2014 avuga ko Gen.maj.Rumuri ajya Tanzania yajyanye n’abakomiseri babiri barimo Jagwari na Henoki ushinzwe politiki mu mutwe wa FDLR.

Mu ngendo zigera kuri enye Gen.maj.Rumuri amaze gukorera Tanzania kuva 2013 ngo anyura mu gihugu cya Uganda ariko kuva Rusamambo kugera Miriki akoresha moto ariho afatira imodoka imujyana.

Hakizimana avuga ko Gen.maj.Rumuri ubusanzwe akorera mu biro bye biri Walikali muri santeri ya Rusamambo ndetse ngo umuhanda uva Butembo urangirira aho Gen.maj.Rumuri akorera, akaba arinzwe bya hafi n’abasirikare bagera ku130 hiyongeraho n’abandi baba mu nkengero za Rusamambo bacunga umutekano w’abashobora kuhatera.

Uyu murwanyi wari usanzwe atwara umuyobozi wa FDLR, avuga ko Gen.maj.Rumuri akunze guhura n’abantu batandukanye harimo n’abazungu baza kumureba ndetse hakaba n’abanyekongo bamusanga aho akorera bagakora amanama hiyongeraho ababazanira amasasu n’imiti biva mu gihugu cya Uganda atamenya aho biba bivuye ariko ngo umusirikare ubishinzwe ni capt Jagwari ubana na Gen.maj.Rumuri.

Premier Soldat Hakizimana Chance yari umurinzi n'umushoferi wa Gen.Maj Rumuri.
Premier Soldat Hakizimana Chance yari umurinzi n’umushoferi wa Gen.Maj Rumuri.

Hakizimana avuga ko mu kwezi kwa Werurwe 2013 Rusamambo aho Gen.maj.Rumuri amaze imyaka ibiri akorera hasuwe n’imodoka 6 zarimo abantu barenga 10 bavuye muri Tanzania ndetse bafite ibyombo baganira na Gen.maj.Rumuri ndetse baraharara, mu gihe kuva 2013 ngo Gen.maj.Rumuri nawe yagiye Tanzania anyuze Uganda inshuro enye.

Taliki ya 27/5/2013 ubwo hizihizwaga isabakuru y’imyaka 50 umuryango w’Ubumwe bw’Afurika umaze ushinzwe, Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yavuze ko u Rwanda rwajya mu biganiro n’umutwe wa FDLR.

Uyu murwanyi avuga ko umuyobozi wa FDLR ukunze kugenda ari uwitwa Irategeka Wilson Rumbago amazina y’ukuri ni Ndatimana Laurent akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR ukorera Masisi Kivuye ndetse ngo we akunze gukoresha indege akajya no mu bihugu bya Burayi gushaka abaterankunga.

Ndatimana Laurent usa nukuriye ibikorwa bya politiki ya FDLR ngo aba Kivuye hamwe n’abandi banyapolitiki barimo Uwizeyimana Origene yihimbye (Kalisa Emmanuel) ushinzwe politiki , Col. Nsengiyumva Wellars (Syrus), komiseri w’amategeko Habimana Vincent (Miranzi Maccabee), Rucira Gerard ushinzwe umutungo (Pepe Gilbert) n’abandi nka Nkaka Ignance (Laforge Fils) umuvugizi wa FDLR.

Hakizimana avuga ko kuva ubuyobozi bwa politiki ya FDLR bwakwimukira Kivuye batangiye no kuhubaka inkambi izashyirwamo abasirikare b’inkomere n’abaturage mu gihe FDLR izemererwa gushyira intwaro hasi ikagirana ibiganiro n’u Rwanda, ubusanzwe Kivuye hari inkambi y’impunzi ifashwa n’imiryango mpuzamahanga ariko ngo habarwamo n’abarwanyi ba FDLR.

Uwo Gen Rumuri ariwe n’imikorere ye

Gen.Maj.Rumuri ukorera Rusamambo ngo yahageze muri 2012 ubwo yasimburwaga na Lt.Gen Mudacumura i Masisi ahitwa Nganga, Rusamambo aho Gen.Maj.Rumuri abarizwa ubu, aba mu nzu y’icyumba kimwe na salon byubakishijwe imbaho kandi aho aba hari amashanyarazi ndetse akaba akoresha na mudasobwa.

Gen.Maj. Rumuri yambara imyenda ya gisirikare gacye iyo ari mu gisirikare, ubundi akunze kuba yambaye amakote, ni umuntu ukuze kandi ukunda gusenga mu idini rya gaturika ndetse ngo akunda kuvuga ishapule, aho aba uretse kurindwa n’abasirikare benshi harimo n’abamutekera n’abamukorera isuku, ngo ntajya mu bagore, akunda kwinywera Primus, ibiribwa akunda n’ibirayi n’umuceri.

Itandukaniro riri hagati ya Gen.Maj.Rumuri na Lt.Gen Mudacumura ngo nuko Gen.Maj.Rumuri atagira ubwoba mu gihe Lt.Gen Mudacumura agira ubwoba, ndetse ngo abasirikare benshi ntibamwemera nubwo abarusha ubumenyi mu byagisirikare, ibi bakabihera ko ashinjwa ibyaha byinshi bituma FDLR itabonwa neza, ikindi ngo yasabwe kuva mu buyobozi ariko yarabyanze.

Nubwo FDLR itagira imodoka ikoresha zizwi ngo ifite abasirikare bihinduye abaturage bakoresha imodoka zayo mu gutwara ibintu n’abasirikare ariko ngo Gen.Maj. Rumuri we akunze kugenda kuri moto Rusamambo akoresha moto zigera kuri enye Hakizimana akaba umwe mu bamutwaraga.

Gen.Maj. Rumuri ntabana n’umugore n’abana be kuko baba mu gihugu cya Uganda, naho abakuru babana nawe barimo Col.Mandevu wacitse akaguru na Col. Mbezi amazina y’ukuri ni Mberabahizi wungirije Br.Gen Ukwishaka Busogo amazina y’ukuri ni Bonane Daniel bashinzwe gutoza abasirikare.

Rusamambo aho Gen.Maj Rumuri aherereye ngo habarirwa ububiko bw’imbunda n’amasasu bugera kuri butatu bubarizwamo imbunda zigera kuri 300 n’amasasu menshi bitabye, Hakizimana akavuga ko habitse n’ibisasu birasa indege bigera kuri birindwi.

Amasasu n’imbunda ngo babizanirwa n’ingabo za Kongo bakorera mu bikorwa byo kurwanya imitwe ya Mai Mai Cheka na Mutomboki bikunze kubarwanya, imodoka zikoreshwa mu gutwara amasasu ya FDLR ngo ni iza Leta ya Congo.

Premier Soldat Hakizimana Chance ubwo yari ageze mu Rwanda n'abavandimwe ashaka kwitaho.
Premier Soldat Hakizimana Chance ubwo yari ageze mu Rwanda n’abavandimwe ashaka kwitaho.

Hakizimana avuga ko Maj.Gen Rumuri ayo agiye kubonana n’abanyamakuru n’abandi bantu atizeye ngo ntabageza aho atuye ahubwo abajyana nka Beleusa na Miriki yirinda ko bagaragaza aho aba akaba yaterwa.

Aho FDLR ikura ikizere cyo gufata u Rwanda

Hakizimana avuga ko i Walikale aho FDLR ikorera abarwanyi bahorana ikizere ko bari hafi gufata u Rwanda bashingiye ku masengesho basenga n’isezerano bahawe ry’uko FDLR nitangira kubakirwa inkambi izaba igiye gufata u Rwanda, ubu izo nkambi zikaba zaratangiye kubakwa Kivuye na Miriki.

Cyakora ngo muri FDLR harimo ikibazo cy’abasirikare bamwe batemera Lt.Gen Mudacumura kubera ko ntacyo yayigezaho bashingiye ku bwoba agira, bamwe bavuga ko kuba Gen.Maj Rumuri yaratangaje ko FDLR ishobora kumutanga byaba uburyo bwo kumwikiza kuko hari ibyemezo abangamira.

Br.Gen. Musenyeri Achille amazina y’ukuri ni Mujyambere Leopord umujyanama wa mbere wa Lt.Gen Mudacumura ubu yoherejwe Rutchuro kugira ngo akurikirane ibikorwa bya gisirikare mu gihe Lt.Gen Mudacumura atagishora kugenda ndetse ngo Maj.Gen Rumuri niwe uza kumureba cyangwa bakavugana ku byombo.

Zimwe mu mpmavu zitangwa zituma Lt.Gen Mudacumura atakiva i Nganga aho aherereye nuko harinzwe bikomeye n’ingabo za Congo atinya ko ahavuye yakwicwa cyangwa agatabwa muri yombi, cyakora ngo yagiranye amasezerano n’abasirikare ba FARDC yo kureka abasirikare be gukora akazi kabo no kugenda ariko batambaye imyenda ya gisirikare cyangwa ngo bitwaze intwaro.

Hakizimana utashye mu Rwanda yari umurinzi wa Gen.Maj Rumuri ndetse akaba numwe mu bamutwara kuri moto iyo yagiraga aho ajya, yatangiye igisirikare cya FDLR mu mwaka wa 2012 i Walikale aho yahise ashyirwa mu barinda umuyobozi wa FDLR.

Hakizimana avuga ko yiyemeje kuva muri FDLR agataha mu Rwanda kugira ngo azashobore kurera barumuna be na mushiki we nyina yasize nyuma yo kwitaba Imana mu nkambi ya Kivuye i Masisi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

ni karibu musore w’u Rwanda ngwino dufatanye kurwubaka ur’umuntu w’umugabo pe wafashe icyemezo uvuye mu rujijo ngwino ukore utunge umuryango wawe kdi nkunze ko wazanye abavandimwe bawe Imana iguhe umugisha.
karibu

clara yanditse ku itariki ya: 30-04-2014  →  Musubize

uyumuhanuzi wabahanuriye ibyo ubwo koko sumuhanuzi wimyuka mibi koko bunva ko IMANA yakongera gusubiza igihugu aho cyavuye igiteza FDLR!!!!

rukwekwe yanditse ku itariki ya: 30-04-2014  →  Musubize

yeeeee! FDLR !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

Iyi ni propagande na FDRL!

asimwe yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka