Uwari umunyamabanga wa UN arashinjwa guhishira amakuru ku itegurwa rya Jenoside mu Rwanda

Uwari umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (UN) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Boutros-Ghali, arashinjwa kuba yarahishiriye ubutumwa bugufi yohererejwe n’uwari uyoboye ingabo za UN mu Rwanda buburira UN ko Leta y’icyo gihe yari gutegura Jenoside.

Ibi ni ibyatangajwe na Karel Kovanda, uwari ambasaderi wa Repubulika ya Czech akaba yari anayoboye akanama gashinzwe umutekano muri UN icyo gihe.

Karel Kovanda, mu rwandiko ye yasohotse mu kinyamakuru The New York Times, avuga ko ubutumwa bugufi yise ‘Ubutumwa bwa Jenoside’(Genocide Fax) bwoherejwe na Brig. Gen. Roméo Dallaire wari uyoboye ingabo za UN mu Rwanda icyo gihe, butigeze na rimwe butangarizwa akanama gashinzwe umutekano ka UN.

Nkuko abitangaza, ngo ubu butumwa Gen. Dallaire yabwoherereje umunyamabanga mukuru wa UN icyo gihe ku italiki ya 11/Mutarama/1994, buvuga ko Leta y’u Rwanda yari mu myiteguro ikomeye yo gutsemba Abatutsi.

Nubwo ariko uyu munya Misiri Boutros-Ghali wari uyoboye UN yakomeje gutangaza ko ubwo butumwa yabushyikirije akanama gashinzwe amahoro ku isi, Karel Kovanda wahoze ahagarariye Repubulika ya Czech muri UN abitera utwatsi.

Yagize ati “Nk’umuntu wari perezida w’akanama gashinzwe umutekano ku isi icyo gihe ubutumwa bwoherezwa, nakomeje kotsa igitutu umunyamabanga mukuru (Boutros-Ghali) kuri icyo kibazo kuva icyo gihe kugera mu mpera za 1995.”

Yakomeje agira ati “Mu nama yakurikiye ikanitabirwa n’uwari mu bunyamabanga bukuru, Chinmaya Garekhan wari n’inkoramutima ya Boutros-Ghali, nawe yashikamye ku gitekerezo cy’umunyamabanga mukuru wemeraga ko kuva abanyamerika bari bamenyeshejwe iby’ubwo butumwa byari bihagije kuri UN. Ariko ntabwo ariko byari biri.”

Boutros-Ghali yari umunyamabanga mukuru wa UN mu 1994.
Boutros-Ghali yari umunyamabanga mukuru wa UN mu 1994.

Ibi kandi binagarukwaho na Michael Dobbs wo mu nzu ndangamurage y’itsembabwoko ry’abayahudi muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (United States Holocaust Memorial Museum), ndetse akaba akora no mu bubiko bw’ibijyanye n’umutekano wa America.

Mu nyandiko aherutse kwandika na yo igasohoka muri The New York Times, iyi nzobere mu bya Jenoside yagize ati “Ukwinangira kw’abayobozi ba UN mu gushyigikira umugambi wa Generali Romeo Dallaire wo gusaka abakekwagaho intwaro n’ubugizi bwa nabi mu Rwanda byaramaganywe cyane nk’umwe mu misemburo yateje umurindi amahano ya Jenoside yabaye bwa mbere nyuma y’itsembabwoko ry’abayahudi.”

Uyu mwanditsi ku by’amateka ya Jenoside akomeza avuga ati “N’ibimenyetso byashyikirijwe urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), bimwe muri byo n’ubu bikigizwe ibanga, byerekana ko icyo gihe hari byinshi bidasobanutse nyamara ko byakagombye kugaragazwa.”

Uwahoze ahagarariye Repubulika ya Czeck muri UN, Karel Kovanda, avuga ko iyo akanama k’umutekano kamenya amakuru yatanzwe na Gen. Dallaire ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hari kugira igikorwa vuba na bwangu.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

icyo nanjye ndacyemeranya nawe tunga,UN ntacyo yakoze kandi yari ishoboye, kuberanto ntamabuye yagaciro na petrol dufite mu rwanda babonye ntacyo bazunguka mo mu kuza mu rwanda barabyihorere, ntimukabitindeho ntago baba bababajwe nabantu bari gupfa , ashwidaaa, gusa twarabyicyemuriya nibyo bita kwiha agaciro no kwigira, Vive Kagame

maniraho yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Reka twemere ibyatubayeho, ariko Boutros Ghali mbona nawe nk’ikiremwamuntu yari akwiriye kubisobanurira amahanga kubera umwanya yari ariho icyo gihe. Mbona akwiye kugaragaza amakosa yakoze yo gucecekana buriya butumwa" Ngo America yari yamenyeshejwe byari bihagije?" Azagezwe imbere y’ubutabera kandi asabe imbabazi U Rwanda n’Abanyarwanda atange n’impozamarira kubarokotse Jenocide.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

ubundi se murashaka iki! abayiteje, ni nabo bayihagaritse!!!!

gashigajinkunga yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

rega nta munyarwanda utaziko kurwego rwo hejuru rwa Loni yabaye mo ubufatanya cyaha nimba ariko nabyita kuko ibyabaye bari babizi kandi bari bafite ubushobozi bwo kubihagarika

cecile yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Mu byukuri icyo UN imaze nuguteranya abaturage no kubiba amacyakubiri mu bihugu bitandukanye, urugero DRC n’u Rwanda, RCA nibo ntandaro yariya makimbirane, Sudan zombi tutibagiwe muri Lybiya urumva ibyiza byayo ari ibihe gusa turebe kure nk’Abanyafurika twiyubake erega akimuhana kaza imvura ihise Abanyafurika muhaguruke mwirebe munisuzume mwegusuzumwa n’Abazunguuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu.

inyoni yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

bizashira bitinde ariko ukuri kuzagera aho kumenyekane byane bikunze kuko uko imyaka ishira turagenda tumenya bike bike ariko Romeo Dallaire ni umuntu wumugabo nibyo tumenya niwe tubikesha kandi nishimira ukuntu aba ashaka kugaragaza ukuri kwe.

KIZA yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Nta kiza kiva kuri UN nta n’impamvu yo kuyitindaho!!

tunga yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Reka twemeranywe neza ko ntacyo UN yakoze naho izindi nzitwazo ziveho!!

mataama yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Muzajye mubeshya abize amashuri y’ibigoroba nkamwe. Izo propagande mwirirwa mukora hari igihe kizagera zigasobanurwa neza.

Manzi yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka