Uwari Perezida wa IBUKA arishimira ibyo bagezeho

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 watoye umuyobozi mushya hamwe na komite nyobozi bazafatanya kuyobora uyu muryango.

Aya matora yabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2022, hatorwa Perezida mushya wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, akaba yungirijwe na Visi Perezida Momfort Mujyambere, na Visi Perezida wa Kabiri Christine Kagoyire.

Umunyamabanga wa IBUKA ni Eng. Irene Niyitanga naho ushinzwe imibereho myiza ni Dr. Martha Mukaminega. Lyliane Karekezi yatorewe itangazamakuru, Spéciose Nyirabahire ashingwa ibikorwa byo kwibuka, naho Ndatsikira Evode ashingwa ubukungu.

Nkuranga Egide
Nkuranga Egide

Nkuranga Egide wari Perezida wa komite ya IBUKA icyuye igihe mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze ko mu gihe amaze ari Perezida w’uyu muryango hari ibikorwa byagezweho afatanyije na Komite bakoranaga birimo kubakira abarokotse inzu zikomeye n’ubwo hari izindi zishaje zigikeneye gusanwa.

Ashima n’uruhare rukomeye Leta yagize mu kubakira no kwita ku bakecuru n’abasaza bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bikorwa by’ubuvuzi, IBUKA yakoranye n’izindi nzego zirimo n’iz’ubuzima mu gusana imitima y’abarokotse Jenoside ariko akavuga ko hari ikibazo gikomeye kitaracyemuka cy’abantu bagifite ihungabana ndetse n’indwara y’agahinda gakabije, ugasanga bigenda bikurikirana kandi ngo bamwe bahererekanya n’abo bibarutse.

Perezida mushya wa IBUKA
Perezida mushya wa IBUKA

Ibindi byagezweho ni ugufasha abarokotse kujya gutanga ubuhamya ku bafatiwe hanze y’igihugu bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside kugira ngo hatangwe ubutabera bwuzuye.

Ati “Mu butabera ntitwabura kuvuga ku nkiko gacaca zafashije abarokotse ndetse n’abakoze Jenoside kugera ku bumwe kuko habayeho kuvugisha ukuri ndetse uwarokotse agatanga imbabazi n’uwakoze Jenoside akazisaba uwo yahemukiye akicira imiryango bikaba inzira yo gukira ibikomere by’umutima no kugera ku bwiyunge nyabwo”.

Komite nshya yatowe igiye gukomereza ku bikorwa bifasha abarokotse gukomeza inzira yo kwiyubaka.

Komite yatowe
Komite yatowe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka