Uwamariya Odette yiteguye guteza imbere intara y’iburasirazuba kurusha uko yayisanze

Usibye kugera ikirenge mu cya Aissa Kirabo Kacyira asimbuye ku buyobozi bw’iyi ntara, guverineri mushya w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, ngo yiteguye gukora cyane kugira ngo iyi ntara iyiteze imbere kurusha aho ayisanze.

Uyu muyobozi mushya w’intara y’iburasirazuba avuga ko azashyira ingufu cyane mu burezi, ishoramari, ubuhinzi ndetse no gutekereza imishinga yateza imbere intara no gushakira inkunga imishinga yari isanzwe ihari.

Uwamariya ashima ikivi cyatangijwe n’abayobozi bamubanjirije, akavuga ko azakomeza gukora cyane afatanyije n’inzego zose kugira ngo iyi ntara irusheho gutera imbere. Uwamariya yavuze ko muri kamere ye akunda ibintu bisobanutse. Abisobanura muri aya magambo: “ndasobanutse kandi nkunda ibintu bisobanutse. Uwo ari we wese ufite ikintu ashaka ko tuvugana kijyanye n’akazi imiryango irakinguye…Niba kandi uri umukozi dukorana ukaba uzi ko hari ibyo twahize kugeraho, jya umenya ko ugomba gusinzira ari uko wamaze gukora gahunda yawe y’akazi k’umunsi ukurikira.”

Yavuze ko ari iby’igiciro gikomeye gukorana n’ikipe y’abayobozi b’intara y’iburasirazuba yise ikipe ihamye guverineri ushoje ikivi yari yarubatse. Uwamariya yizeye adashidikanya ko azakorana n’iyi kipe neza kandi bakazateza imbere imibereho y’umuturage w’intara y’iburasirazuba.

Mbere yo kuba umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, yari umuyobozi w’imishinga iterwa inkunga na leta n’itegamiye kuri leta muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda. Yanabaye kandi umurezi mu gihe cy’imyaka igera ku munani aho yari umwarimu muri kaminuza. Avuga ko kuba yarabaye umwarimu bizatuma urwego rw’uburezi ruhabwa ingufu cyane mu ntara ayoboye.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twifuzagako mwatumenyera neza option umuyobozi w’intara iburasirazuba yize muri metrise

musabe bosco yanditse ku itariki ya: 17-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka