Uwahoze ari umuyobozi wa Nyagatare yakuwe mu buroko
Uwigeze kuba umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Kashemeza Robert, yakuwe mu buroko yari arimo kuva 2010 kubera ko yitwaye neza mu gihano yahawe.
Robert Kashemeza ari mu bagororwa 220 barekuwe muri gereza ya Ntsinda tariki 30/11/2011, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kurekura abagororwa basaga 1667 cyemejwe n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 18 Ugushyingo 2011.
Muri 2010, Kashemeza yari yarakatiwe gufungwa imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gucunga nabi umutungo wa rubanda.
Kashemeza yatawe muri yombi mu kwezi kwa kenda 2009. Muri Werurwe 2010, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwamukatiye igihano cy’imyaka itanu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucunga nabi umutungo wa rubanda ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 zarigise mu gihe yayoboraga ako karere.
Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yo muri 2007 kandi yagaragaje ko Kashemeza yivanze mu itangwa ry’amasoko afite agaciro ka miliyoni zikabakaba 523 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kubera iyi mpamvu, mu kwezi k’Ukwakira 2011 urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwakatiye Robert Kashemeza ikindi gihano cy’amezi ane y’igifungo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|