Uwagize uruhare muri Jenoside arasaba urubyiruko kutazumvira uzarushora mu bwicanyi
Nyirimbuga Emmanuel, umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 arasaba urubyiruko kutazumvira uwo ariwe wese washaka kurushora mu bwicanyi bushingiye ku moko, ahubwo rukimika urukundo rugafatanya kubaka u Rwanda.
Nyirimbuga wari ufite imyaka 33 mu gihe yagiraga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi agira ati “Nijanditse muri Jenoside nica abavandimwe ndi urubyiruko. Ndagira ngo mbabwire nyabuna ntihazagire uboshya ngo mwice abavandimwe banyu mugendeye ku ngengabitekerezo y’amoko”.
Uyu mugabo ubu ufite imyaka 53 asaba urubyiruko kwimika urukundo rugatahiriza umugozi umwe mu kubaka u Rwanda nk’Abanyarwanda, ndetse bakanashyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

“Mureke tube Abanyarwanda, twubake “Ndi Umunyarwanda”, dufatanyirize hamwe twubake igihugu cyacu,” Nyirimbuga.
Uretse urubyiruko, Nyirimbuga agira n’inama abantu bakuru bafite imiryango ifunze cyangwa iri mu mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) zo kutabwira abana babo ko abo bakurikiranywe barengana, mu nyigisho zo ku mashyiga babaha bakababwiza ukuri ko bari guhanirwa ibyo bakoze.
Ati “Aho twicaye iwacu hamwe turi ku mashyiga, bamwe bafite ababo bagifunze, bamwe bafite ababo muri TIG, mwirinde kubwira abana ko ba se barengana ahubwo mumubwire muti mwana iso yagize nabi, yishe Abatutsi nicyo kimubesheje hariya. Bizatuma ya “Ndi Umunyarwanda” yacu igera ku ntego”.
Nyirimbuga ni umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe i Murambi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe haguye Abatutsi bagera ku bihumbi 50, ahubakwaga ishuri ry’imyuga ubu hakaba harabaye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi.

Nyirimbuga yakatiwe n’urukiko Gacaca igifungo cy’imyaka 7 n’amezi abiri kuko yari yaremeye icyaha akagabanyirizwa igihano ndetse ubu akaba yararangije igihano cye.
Ubu ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ubumwe n’ubwiyunge rishingiye kuri komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Kiriziya Gaturika, rikorera muri santarari ya Bugarura mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyamagabe, rikaba rigizwe n’abarokotse Jenoside 19 n’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside batanu, mu gihe abandi batanu bari kumwe bagiye kurangiza TIG batari barakoze.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ubu dufite ubuyobozi bwiza ntibishoboka ko urubyiruko rusubira mu bwicanyi kuko leta idashobora kubiha umugisha ubu imbaraga zacu nk’urubyiruko tuzikoresha mugusana igihugu no kwiteza imbere ibyo rero uyu mugabo yadusabaga ntabwo dushobora guha umwanya umuntu wese washaka kudusubiza aho twavuye.
ubu buhamya bubere abandi bahutu urugero maze navuge ibyo bakoze kuko iyo batavuze ibyo bakoze ntabwo twamenya uwakosheje nutarakosheje
ahaaa, nubutwari kwemera uruhare wakoze muri genocide, abantu nkaba bajye begerwa aha ndavuga abajyanama mubyihungabana, kuko sinizera ko nabo baba bameze neza, gusa iyi nama ninziza yagiriye abantu, aha nitwe tubwirwa rubyiruko kuko ikigara genocide iba nawe birasa naho yiri akiri mu mukigero cy’urubyiruko, rubyiruko turi imbarutso y’ibintu byose ibi nibyiza nigih cyacu cyo guhitamo ikiza, kubwamahirwe urubyiruko dufite umuyobozi mwiza(Paul Kagame) wanga urunuka akarengane, ndetse no kugirira nabi ikiremwamuntu cg kuziza umuntu uko ari cyangwa ibitekerezo bye. nitugapushe amahirwe tuba duhawe