Uturere twa Kamonyi na Muhanga twubakiwe ikiraro gica hejuru y’umugezi wa Bakokwe

Ikiraro cyubatswe mu kirere, kinyura hejuru y’umugezi wa Bakokwe uhuza Akarere ka Kamonyi n’aka Muhanga ku Mirenge ya Kayumbu na Kiyumba kije gukemura ikibazo cy’ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’iyi mirenge.

Abatuye iyi mirenge bagiraga ikibazo cyo kugenderana, rimwe na rimwe bagapfira mu mugezi wa Bakokwe bagerageza kuwambuka. Ku nkunga y’umuryango Rotary Club Kigali-Gasabo, bubakiwe ikiraro cyo mu kirere gifite uburebure bwa metero 68 n’ubugari bwa metero imwe, cyubakwa na Campany yitwa Bridges to prosperity.

Uwera Marie Alice, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kamonyi avuga ko iki kiraro gifitiye akamaro abaturage b’Uturere twa Kamonyi na Muhanga mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza, kuko kizoroshya ubuhahirane hagati y’abaturage b’imirenge ya Kayumbu na Kiyumba.

Ngo abaturage b’Umurenge wa Kayumbu bazabasha kugeza umusaruro wabo ku isoko rya Remera riherereye muri Kiyumba; abana bazabasha kujya ku mashuri mu buryo bworoshye ndetse n’abakeneye kujya gusengera no gushyingirirwa kuri Paruwasi ya Kanyanza muri Kiyumba bizaborohera.

Ikiraro gica hejuru ya Bakokwe.
Ikiraro gica hejuru ya Bakokwe.

Umugezi wa Bakokwe ngo wajyaga utwara abantu batari munsi ya bane mu mwaka. Iki kiraro kikaba kigiye gukemura icyo kibazo kuko nta muturage uzongera kunyura mu mazi.

Abaturage b’umurenge wa Kayumbu bagize uruhare mu kucyubaka; begeranya ibikoresho birimo amabuye n’imicanga, ngo bakaba barabikoranye ubwitange ku buryo buri munsi hakoraga abakorerabushake batari munsi ya 40 kubera inyungu nyinshi bari bategereje kuri iki kiraro.

Ubwo batahaga iki kiraro ku mugaragaro, tariki 03 Nyakanga 2013, Uwari Uhagarariye “Bridges to Prosperity” yishimiye cyane ubufatanye bwaranze abaturage b’Umurenge wa Kayumbu bikaba byaratumye yemera ko azongera akubaka urundi rutindo rwo muri ubwo bwoko mu Rwanda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Icyokiriro turakishimiye

Dukundane pacifique yanditse ku itariki ya: 16-12-2024  →  Musubize

Icyokiraro nicyokwishimirwa

Dukundane pacifique yanditse ku itariki ya: 16-12-2024  →  Musubize

Rwose abagiraneza bubatse kiriya kiraro Nyagasani abahe umugisha dore bakokwe yendaga kuzatumaraho abantu.nibakomeze maze badukorere n’umuhanda umanuka ahitwa i Mara maze iterambere ryiyongere.

FULGENCE NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka