Uturere turasabwa guhiga imihigo tuzabasha kwesa

Umunyamabanga wa Leta ushinze ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira, atangaza ko uturere dukwiye kujya duhiga imihigo tuzabasha kwesa, tukirinda izatugora.

Nsanganira usanzwe ari n’imboni ya Guverinoma y’akarere ka Rutsiro, yabisabye abayobozi b’aka karere kuwa kane tariki 10 Nzeri 2015.

Uhagarariye abafatanyabikorwa yasinyanye n'umuyobozi w'akarere kuzafatanya mu mihigo.
Uhagarariye abafatanyabikorwa yasinyanye n’umuyobozi w’akarere kuzafatanya mu mihigo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwasinyaga imihigo y’umwaka wa 2015-2016, nyuma y’uko mu mihigo y’umwaka ushize bagiye ku mwanya wa 23 bavuye ku wa 18.

Nsanganira yavuze ko umwanya akarere kabonye umwaka ushize atari mwiza asaba ko hajya hahigwa imihigo bashobora kwesa.

Yagize ati “Nk’imboni y’akarere sinishimiye umwanya twabonye kandi iyo muhiga uku si umuhango ahubwo mwagombye kumva ko iyo mihigo muyigira iyanyu kandi mugahiga ibyo muzashobora gukora,ntimuhigeibyo mubona bigoranye.”

Umunyamabanga wa Leta yanenze umwanya akarere kabonye asaba ko hahigwa imihigo bashoboye.
Umunyamabanga wa Leta yanenze umwanya akarere kabonye asaba ko hahigwa imihigo bashoboye.

Umunyamabanga wa Leta Kandi yakomeje yizeza ubuyobozi bw’aka karere ko nk’imboni y’akarere azakomeza kubakorera ubuvugizi, ariko yongeraho ko atakora ubuvugizi nta bikorwa bigaragara aheraho.

Mukandasira Cartas Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, yavuze ko umwanya aka karere kabonye atari mwiza abasaba gukorana umurava bakazabona umwanya mwiza kandi ngo bizagerwaho ku bufatanye n’abaturage.

Ati Umwanya mwabonye si mwiza kandi mwigeze kuba mu myanya ya mbere ubwo rero ni ahanyu kwisubiraho kugira ngo mwisubireho mufatanyije n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage kugirango muzaze mu myanya myiza umwaka utaha.”

Hari abayobozi batandukanye harimo n'inzego z'umutekano.
Hari abayobozi batandukanye harimo n’inzego z’umutekano.

Gaspard Byukusenge umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, yavuze ko bahuraga n’imbogamizi zitandukanye zababuzaga kuza mu myanya myiza aho ngo nko gutegura imihigo nabi ari imwe muri izo no kudakurikirana imihigo ku gihe akaba avuga ko babikosoye.

Akarere ka Rutsiro mu myaka itanu umwanya mwiza kabonye ni uwa 10 bajeho mu 010-2011.

Mabarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka