Urwego rw’Umuvunyi rwiyemeje kwagura imikoranire n’itangazamakuru

Urwego rw’Umuvunyi rwiyemeje gushyira itangazamakuru mu bafatanyabikorwa baryo kugira ngo rurusheho kunoza imikorere, runemera gukorera abanyamakuru ubuvugizi kugira ngo bashobore gukora akazi kabo bisanzuye.

Uru rwego rushakimikiye ku nzego zishyiraho amategeko, inzego nyubahirizategeko n’urwego rw’ubutabera, ariko rukabona ko n’itangazamakuru ridakwiye gusubizwa inyuma muri iyo mikorere; nk’uko James Habamahoro, umunyamabanga Uhoraho muri rwego rw’umuvunyi abitangaza.

Asoza amahugurwa yagenewe abanyamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 13/06/2012, Habamahoro wita itangazamakuru ubutegetsi bwa kane, avuga ko bashaka kwifashisha itangazamakuru rigera ku baturage benshi kubera ko inshingano zabo ari nyinshi.

Ati: “Mu mikoranire yarwo (Urwego rw’Umuvunyi) yose yagiye igenda neza, nta mpamvu yo kwitesha amahirwe yo gukorana n’ubutegetsi bwa kane”.

Hamahoro avuga ko ariko kugira ngo abanyamakuru bakore neza bakwiye kuvuganirwa kuko hari abataramenya akamaro kabo mu guhindura imyumvire y’abaturage no kugeza amakuru ku bantu.

Ibi yabisubije ku mpaka zari zizamuwe n’abanyamakuru nyuma y’uko hari abanyamakuru babiri bamaze iminsi bahohotewe. Abanyamakuru bavuze ko imikorere yabo itagenda neza mu gihe bagihohoterwa ndetse bakanateshwa agaciro.

Bamwe mu banyamakuru bafashe ijambo bagaragaje ko batishimira ibibakorerwa, basaba Urwego rw’Umuvunyi gutegura amahugurwa ku bayobozi batandukanye kugira ngo babasobanurire ingaruka zo guhohotera umunyamakuru.

Ay mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe mu rwego rwo gufasha abanyamakuru gusobanukirwa n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi, no kubasaba kugira uruhare mu kurwanya ruswa n’ihohoterwa bavuga aho byagaragaye.

Abanyamakuru ariko bakomeje kwerekana no bigoye gutunga agatoki ku ihohoterwa cyangwa kuri ruswa, mu gihe iryo hohoterwa aribo ryibasiye.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka