Urwego rw’Umuvunyi rumaze kwakira ibirego 17 by’abatubahiriza itegeko ryo gutanga amakuru

Nyuma y’uko itegeko rigena uburyo bwo gusaba no gutanga amakuru ryemejwe mu Rwanda rigatangira gushyirwa mu bikorwa, urwego rw’umuvunyi rugahabwa inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryaryo, ibirego 17 bijyanye no kutubahiriza iri tegeko nibyo rumaze kwakira.

Ibi byatangajwe na Kajangana Jean Aimé, umuyobozi ku rwego rw’umuvunyi ushinzwe gukurikirana abayobozi n’ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, ku wa mbere tariki ya 20 Mata 2015, ubwo bahuguraga abanyamategeko batandukanye bo mu Rwanda ku bijyanye n’iri tegeko ryo gusaba no gutanga amakuru.

Kajangana avuga ko hari abadatanga amakuru kubera kutamenya itegeko rigena imitangire yayo, ari yo mpamvu bari guhugura ibyiciro binyuranye by'abarebwa naryo.
Kajangana avuga ko hari abadatanga amakuru kubera kutamenya itegeko rigena imitangire yayo, ari yo mpamvu bari guhugura ibyiciro binyuranye by’abarebwa naryo.

Kajangana yatangaje ko ibirego 17 bakiriye basanze bikomoka cyane cyane mu bumenyi buke bw’iri tegeko, iyi ikaba impamvu nyamukuru ituma bongera amahugurwa ku bantu batandukanye kugira ngo rimenyekane, kandi rikoreshwe neza.

Yagize ati “Mu birego 17 twakiriye ku rwego rw’umuvunyi ibyiganjemo ni iby’abantu basabwaga amakuru bagatinda kuyatanga cyangwa se bakanabireka ntibayatange kubera ubumenyi buke babaga bafite kuri iri tegeko, tukabahwitura bakikosora kandi tukabakangurira gusubiramo neza iri tegeko kugira ngo batazongera guhura n’icyo kibazo”.

Abanyamategeko bari bitabiriye amahugurwa ku itegeko rigena imitangire y'amakuru.
Abanyamategeko bari bitabiriye amahugurwa ku itegeko rigena imitangire y’amakuru.

Kajangana kandi yanatangaje ko hari imbogamizi zakundaga kugaragara zijyanye n’impungenge abatanga amakuru bagiraga akenshi kubera kutizera abanyamakuru bayahaye, no gutinya ko amakuru batanze ashobora kubagiraho ingaruka bigatuma rimwe na rimwe hari amakuru adatangwa, ariko yerekana ko iri tegeko ribahumuriza kuko rigaragaza amakuru yemerewe gutangwa n’atabyemerewe ku buryo nta mpungenge zizongera kuvuga ku byo umuntu yatangaje.

Kajangana yanasabye abanyamakuru ko bagomba gukora kinyamwuga bakagarurira icyizere abatanga amakuru bakunze kuyimana bitwaza ko abanyamakuru babavugira ibyo batavuze, ndetse anagira inama abayobozi bakunze gutanga amakuru kujya bayatangira ku gihe batagoranye kugira ngo imikoranire y’inzego igende neza kandi n’abagenerwabikorwa aribo baturage babashe kugira uburenganzira kuri ayo makuru.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo   ( 1 )

Natwe twakoresheje urubuga Sobanukirwa.rw nta wadusubije. Kuki abantu bakomeje kwimana amakuru?

Xyz yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka