Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kongera uburyo bwo gutanga amakuru kuri ruswa
Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gukwirakwiza udusanduku ahantu hatandukanye, tuzajya dufatsha abaturage gutanga amakuru n’ibirego kuri ruswa.
Iki gikorwa cyahereye ku kicaro cya Polisi y’igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka zo mu Rwanda, kuri uyu wabere tariki 24/2/2014.
Clement Musangabatware, umuvunyi wungirije, yatangaje ko ubu ari bumwe mu buryo bwinshi buzafasha Abanyarwanda guhitamo ububanogeye.
Yagize ati "Ntago ari hano honyine kazashyirwa, no mu bindi bigo binini nka za EWSA na RTDA bikunze kuvugwamo ko bibamo ruswa mu bijyanye n’imitangire y’amasoko hose hazagenda hashyirwa udusanduku ndetse no muri za gare."

Abakozi b’urwego rw’umuvunyi nibo bonyine bazaba bafite infunguzo zifungura utu dusanduka. Hakaba hari icyizere ko amakuru atangwa kuri ruswa aziyongera, nk’uko Musangabatware yakomeje abitangaza.
Polisi niyo yabimburiye izindi nzego mu kugezwaho utu dusanduka, bitewe n’uko amaraporo menshi ashyira uru rwego mu majwi mu kurangwa na ruswa.
Spt Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi wa Polisi yo mu muhanda, yatangaje ko bizera ko utwo dusanduka hari icyo tuzongera mu gukumira ruswa. Yakomeje avuga ko bizabafasha kurishaho gusuzuma imikorere y’abapolisi, ariko na none byongere uruhare rw’abaturage mu kurwanya ruswa.

Utu dusanduka tuje twunganira ubundi buryo burimo guhamagara ku buntu kuri 199 no kugana abakozi b’Umuvunyi bashinzwe kurwanya ruswa. Umuntu wese yemerewe gutanga amakuru ayo ariyo yose , ikirego cyangwa igitekerezo kuri aka gasanduka aho kaba kari hose.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
turwanye ruswa n’igisa nayo maze amajyambere yiyongere
urwego rw’umuvunyi ntacyo rudakora kugirango babashe kurwanya bivuye inyuma ruswa ubu buryo ndatekereza ko hari ikintu gikomeye buzongera ku rugamba rwo kurwanya ruswa
iyi nyagwa tuyirandurane imizi aho iri hose, ariko nugushikama kuko ntiyoroshye habe nagato, ahandavuga cyane ruswa ishingiye kugitsina iyi iracyari ingorabahizi, abayitnga nibagira ubutwari bwo kubivuga nibwo izashira bitabaye ibyo biracyakomeye