Urupfu rwa Col Mamadou rwagize ingaruka ku Banyarwanda bakorera i Goma
Abanyarwanda bari mu mujyi wa Goma ku gicamunsi cya taliki ya 02/01/2014 bahohotewe n’Abanyecongo babitura urupfu rw’umusirikare w’ingabo za Congo, Col. Moustapha Mamadou Ndala, waguye ahitwa Ngadi hafi y’umujyi wa Beni atezwe n’inyeshyamba za ADF-NALU zirwanya Leta ya Uganda.
Iyi nkuru ikigera mu mujyi wa Goma igikuba cyahise gicika bamwe bafunga amazu batinya ko hashobora kuba imyigaragambyo ikomeye ikozwe n’abasirikare n’abagore babo baba Goma.
Ku isaha ya 15h nibwo urubyiruko rumwe n’abagore batangiye kwigaragambya batwika amapine mu mujyi wa Goma ndetse batangira guhohotera Abanyarwanda bavuga ko aribo bishe Col. Moustapha Mamadou Ndala.

Umwe mu Banyarwanda bakomerekejwe akuwe kuri Moto mu mujyi rwagati wa Goma yitwa Mukamurigo Beatrice wageze ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Goma ku isaha ya 17h ahita ajyanwa kwa muganga.
Abandi benshi mu Banyarwanda bahise bataha biruka mu gihe hari n’abafashwe n’abasirikare babajyana ahantu hatazwi nkuko Kigali today yabitangarijwe na Ndatimana Joseph utuye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, uvuga ko yashoboye kugera mu Rwanda ariko abo bari kumwe bajyanywe.
Uretse kuba hari abatwawe bakanakubitwa bamwe mu Banyarwanda batashye biruka bavuga ko bataye ibyabo muri Congo batinya ihohoterwa barimo gukorerwa n’Abanyecongo bavugaga ko Col. Moustapha Mamadou Ndala yishwe n’Abanyarwanda.

Urupfu rwa Col. Moustapha Mamadou Ndala rwaciye intege Abanyecongo bamufataga nk’intwari ndetse akaba yaragaruye icyubahiro cy’ingabo za Congo ubwo yahashyaga inyeshyamba za M23 umwaka ushize.
Bamwe mu bakora mu nzego za Leta i Goma bavuga ko abantu bose bababajwe n’urupfu rw’uyu musirikare mukuru wafatwaga nk’intwari ya Congo, bavuga ko nubwo bitangazwa ko yaguye mu gico cya ADF-Nalu amakuru nyayo ari uko yagambaniwe na bamwe mubo bakorana batari bamwishimiye.
Umwe yagize ati “turashimira Imana kuba ataguye i Goma kuko byari kuba bibi cyane hagati y’abaturage n’abasirikare, nubwo ari inkuru ibabaje, twari tubyiteze ko azicwa kuko atakundwaga n’abasirikare bagenzi be kubera uko yigaragaje, ubu turibaza ejo hazaza h’iki gihugu.”

Imyigaragambyo yabaye mu mujyi wa Goma yaje gukomwa imbere n’ubuyobozi bwa polisi n’igisirikare, Guverineri Julien Paliku asaba abaturage gutuza no guha icyubahiro uyu musirikare mukuru warwaniye ko Kiyu y’amajyaruguru yagira amahoro akarahirira ko azarwanya inyeshyamba ku butaka bwa Congo.
Guverineri Paluku akaba avuga ko Col. Moustapha Mamadou Ndala azibukwa k’umugaragaro taliki ya 4/1/2014 ku itariki yibukirwaho intwari kuko nawe yapfuye nk’intwari yitangira igihugu nkuko yari yarabitangaje Gicurasi 2013 ubwo yaraje gutangiza urugamba rwo kurwanya M23.
“ndemeza ko uru rugamba tuzarutsinda nk’abasirikare kandi bakunda igihugu, tuzarwanya umwanzi ni biba ngombwa tumene amaraso kugera ku musirikare wa nyuma nk’ingabo zikunda igihugu kandi zikifuriza amahoro n’umutekano.” Amwe mu magambo Col.Mamadou Ndala yatangaje mu mpera za 2013 agiye kurwanya M23.
Col. Moustapha Mamadou Ndala yari umusirikare umenyereye urugamba rw’inyeshyamba kuko niwe wahuye na M23 ubwo yatangiraga urugamba mu mwaka wa 2012 we n’ingabo ze bahungira muri Uganda, aho yahavanywe ajya ku masomo ya gisirikare kwigishwa n’ababiligi abona kugaruka kurwanya M23, ayitsinda mu gihe kitarenze ku byumweru 2.

Abaturage b’umujyi wa Goma bamufataga nk’umuhanuzi (Prophete) nkuko yabyitangarije ko aje kugarura amahoro muri Kivu yaranzwemo imirwano n’inyeshyamba, yishwe hamwe n’abasirikare be benshi bari mu itsinda ry’abatabazi bihuse basanzwe barwana bitandukanyije n’abandi basirikare.
Kuba benshi mu basirikare batamukunda biterwa n’abasirikare benshi bari basanzwe muri Kivu y’amajyaruguru M23 itera bicishijwe ubwo urugamba rwo kurwanya M23 mu gace ka Kanyarucinya rwatangiraga, bamwe mu basirikare barenga amagana bashyizwe imbere kurwanya M23 maze abasirikare ba Col. Mamadou babamishaho ibisasu ngo ni abagambanyi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
none se aba bakongomani bararenganya abanyarwanda hari aho bahuriye, gusa CONGO yakagombye kurinda ubusugire bw’abashyitsi!!!!