Urupapuro rw’ingengabitekerezo ya Jenoside rwatumye bane bafungwa

Abanyeshuri bane n’Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Kigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Miyove muri Gicumbi batawe muri yombi kubera urupapuro ruriho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector Gasasira Innocent, yadutangarije ko batawe muri yombi ku wa 2 Werurwe 2016 kubera urupapuro rwagahagaragaye rwanditseho amagambo mabi.

Uru ni rwo rupapuro rwatoraguwe mu Kigo cy'Amashuri Yisumbuye cya Miyove muri Gicumbi.
Uru ni rwo rupapuro rwatoraguwe mu Kigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Miyove muri Gicumbi.

Urwo rupapuro rwanditseho amagambo avuga ko biyamye Abatutsi (n’amazina yabo) biga muri rimwe mu mashuri y’icyo kigo ngo kuko babarembeje babiba.

Uwarwanditse akavuga ko ngo bagomba kuva muri iryo shuri n’ibyabo byose bitaba ibyo umwe akazabera igitambo undi.

Mu gihe urwo rupapuro bigaragara ko rwanditswe n’umwe mu banyeshuri, Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri icyo kigo we ngo yatawe muri yombi kubera ko yamenye mbere iby’urwo rupapuro ntabivuge.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Miyove Tuyishimire Frodouard atangaza ko itabwa muri yombi ry’aba banyeshuri ryaturutse ku myitwarire yabo bari basanganywe mu kigo aho bano bose uko ari 3 bigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye bagiye mu ishuri bagaterura intebe bakanga kwicarana n’undi munyeshuri bamwita umujura.

IP Gasasira Innocent yavuze ko Polisi ikirimo gukora iperereza kuri urwo rwandiko kugira ngo hamenyekane uwaba warwanditse n’ampakuru y’impamo arushamikiyeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal, asaba abanyeshuri bo muri icyo kigo kugira ituze bagakomeza amasomo yabo ndetse bakirinda no kugira ikindi kintu cyatuma hongera kugaragara izindi nyandiko(tract) zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mudaheranwa ariko yaboneyeho gusaba bamwe mu babyeyi gusobanurira abana babo amateka yaranze u Rwanda kugira ngo hirindwe ikintu cyose cyakongera gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ego ko abana biga secondaire se bageze aho bandika nk’abagitangira primaire ? Ni hatari pe !

Mimi yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

birababaje? birakwiyeko murikiriya kigo hakazwamo isomo ryindangagaciro nakirazira bakamenya kuvuga NEVA EGENI abakunda urwatubyaye tubemaso tusonge mbere

CLAUDE yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Birababaje cyane ahantu hatangwa uburere n’uburezi kuba aba banyeshuri ntacyo bahakura.

Aba bana n’undi wese utekereza nkabo u Rwanda rurakataje muguharanira ubumwe bw’abanyarwanda. Ubwo niba batabibona bazasigara inyuma tugeze kure.
Ndabona batangiye gusigara ahubwo aho bakabaye biga ngo barangize biteze imbere bagiye mu gihome gukosorwa.

Ibi n’ibintu buri wese uhanira ejo HEZA hazaza hacu n’igihugu cyacu ko byarwanywa twihanukiriye kuko twazisanga imbaraga n’ubwitange bwabarwaniriye ubu bumwe byangirika.

BIRABABAJE ariko.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Burya uburozi si ubwica gusa, n,umubyeyi mubi aroga umwana amwigisha ibitazamugirira akamaro. Mugihe Abayobozi bahangayikishijwe n’icyateza Abanyarwanda imbere bakava mu bukene, birababaje kubona hari ababyeyi bamwe bacyumva ko ingengabitekerezo ya Genocide hari icyo izabagezaho. Ese babona hari inyungu babikuyemwo? Rubyiruko namwe nu muhumuke mwumveko urwango rw’ubwoko ubu n,ubu ntacyo ruzabagezaho.Ibitekerezo bishaje mubireke muharanire kwishyira hamwe mushaka uko mwakwiteza imbere.Abarezi mu ma shuli nabo bajye bakurikirana abana banabigishe imibanire mwiza,bababwire aho ivangura ryagejeje iki gihugu, babasobanurire ko ingengabitekerezo ntaho izabageza heza uretse habi.

Rwasamanzi gerard yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Ariko Mana watabaye koko abana b’igihugu bagifite za special courses bafatira mu myuka mibi nkiyi igaragaza INGENGABITEKEREZO.

Njye njya nibaza, umubyeyi cyangwa se undi muntu wese utoza umwana we ibintu nkibingibi, niba abazi neza ko ari INTOXICATION CHRONIQUE aba amuha? Ese abayumva cyangwa yifuza ko uwo mwana we azaguma murako gace amwigishirizamo ayo mahano gusa cyangwa ko ashobora kujya n’ahandi muzindi Ntara cyangwa mu mahanga? Urugero, icyifuzo cy’umwana aba arukuzaba umuntu ukomeye, byaba byiza akiga mu bihugu byateye imbere nka Engalnd, US, France, Netherland, etc, ese mugihe azaba ariyo ngiyo azabwira umuzungu ngo wa muhutu/mututsi/Umutwa sinshaka kwicarana nawe? Birababaje cyane. Maze kubona ko ubugome ari indwara iri very serious disease.

Ahaa, babyeyi mugifite ibitekerezo nkibi mufite akaga gakomeye kandi iyo effet chronique muri gushyira mu bana banyu muri kubahemukira bikomeye nkababyeyi bibirwari.

Ese ntakuntu, guhera muri Maternelle/Nursery habaho isomo ryihariye rijyanye Indangagaciro za kirazira, apana kuvuga ngo biri incluse muri Social sciences ntakibazo?

Nakumiro, atubaye ababyeyi gito peeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, turikwisebya.

Itonde

Itonde yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Rubyiruko nimuharanire kwiteza imbere muve mumacakubiri. kuko kwitwa umuhutu cg umututsi ntantambwe nimwe byaguteza mubuzima. Change your mind and work hard for your future.
IKIRUTABYOSE MUHARANIRE KUBAHA IMANA.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Kubona hari uwaba agifite mu mutwe we icyagirana isano n’ingengabitekerezo n’agahoma munwa bakurikiranwe kd bizahe isomo nundi wese waba akibitekereza. Duhangayikishijwe no kwiteza imbere muriki gihe.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

abayoboZi bajye bakurikirana amakuru abera mukigo

aliac yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

yezu w inazareti!!!!!! nonese ibi biracyabaho mu mashuri cg mur uru rwanda???? ahaaaaaa n aha yezu na bikiramaliya

juju yanditse ku itariki ya: 3-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka