Urumogi ruhingwa na FDLR nirwo rwangiza urubyiruko rw’u Rwanda

Raporo y’ibanga ishami ry’umuryango w’Abibumbye (Monusco) rikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko rwinshi mu rumogi rucuruzwa mu Burasirazuba bwa Congo ruhingwa n’inyeshyamba za FDLR mu duce twa Ikobo, Lusamambo, Bukumbirwa, Buleusa, Miriki, Luofu, Lusogha, Kanandavuko,Lueshe, Mirangina, Katekumuri, Walikale, Lubero na Rutshuru.

Mu gihe cy’umwero FDLR isarura toni z’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi. Aho rwera cyane ni ahitwa Miriki ihuza Lubero naWalikale, aha FDLR nishobora kuhava kubera umusaruro ihakura.

Rwinshi mu rumogi rucuruzwa mu Rwanda ruhingwana FDLR.
Rwinshi mu rumogi rucuruzwa mu Rwanda ruhingwana FDLR.

Benshi mubaguzi b’urumogi FDLR ihingani abagore b’abasirikare bakuru ba Congo FARDC nabo bakarucuruza barunyujije Rutshuru, aho abagabo babo baborohereza mu ngendo kugera Goma rugacuruzwa rukanambutswa mu Rwanda.

Iyi raporo ya Monusco ivuga ko urumogi rwinshi rutwarwa mu masaha y’ijoro, hagakoreshwa urubyiruko rurutwara mu bikapu ruherekejwe n’abarwanyi ba FDLR Mu kurukura mu mirima rutwarwa n’imodoka ziba zagiye mu giturage gupakira ibiribwa bijyanwa mu mujyi nk’imyumbati. Imodoka zikunze kurusanga mu ducen ka Kayna, Kanyabayonga cyangwa Kirumba.

Iyi raporo igaragaza ko urumogi rwinshi rujyanwa mu mujyi wa Goma ariko hakaba urwoherezwa mu Rwanda, naho urwoherezwa Kasindi na Bunagana rugakomeza rujyanwa Uganda.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu n'inzego z'ubutabera n'ubutabera mu kwangiza urumogi rufatwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’inzego z’ubutabera n’ubutabera mu kwangiza urumogi rufatwa.

Imwe mu nzira FDLR ikuramo ubutunzi ni urumogi rubarirwamo kuko ibilo 60 by’urumogi bigurwa hagati y’amadolari ya Amerika 30-50$, aho ruhingwa, naho aho rupakirwa n’imodoka nka Kayna na Kanyabayonga ibilo 60 bigurwa amadolari ya Amerika hagati ya 70 na 100, mu mujyi wa Goma niho rupfunyikirwa rukoherezwa mu Rwanda ruciye Gisenyi aho ikilo kigurwa amadolari hagati ya 100-150$.

Urumogi ruhingwa na FDLR ntirubonake muri Kivu y’Amajyaruguru kuko no muri Kivu y’Amajyepfo ruhaboneka cyane cyane mu ducetwa Lubumba, Mulenge, Sangena Uvira, uruhingwa Lubumba rwoherezwa ahitwa Burhinyi rugakomeza Bukavu rukinjira mu Rwanda mu mujyi wa Rusizi.

N’ubwo urumogi rwinjiriza FDLR, kuba runyobwa n’abasirikare ba Congo FARDC n’abaturage bituma bayigira inshuti zabo ntibagire imbaragazo gukora k’uburyo aho FDLR ikorera itinywa cyane.

Kuba rwinshi mu rumogi ruhingwa na FDLR rwoherezwa mu Rwanda, birimo gushaka amafaranga ariko ngo biri no mu buryo bwo kwangiza Abanyarwanda no guhungabanya umutekano, nk’uko iyi rapooro ikomeza ibitangaza.

Urubyiruko rw’u Rwanda nirwo ruhangirikira cyane

Ubushakashatsi bwakozwena Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ifatanyije n’ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya KHI bwerekanye ko 52,5% by’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 14 na 35 rukoresha ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi nibura rimwe mu buzima bwabo.

Bamwe mu batunda urumogi barwanjiza mu Rwanda harimo n'abagore barucyenyereraho nk'abatwite.
Bamwe mu batunda urumogi barwanjiza mu Rwanda harimo n’abagore barucyenyereraho nk’abatwite.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko umuntu umwe mu bantu 40 yabaye imbata y’urumogi, naho mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge ugenda wiyongera.

Muri 2009 umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge ibitaro bya Ndera byakiriye wari kuri 2.8% naho 2012 wari ugeze ku 8%. Ibi bigaragaza uburyo ababikoresha biyongera ndetse n’ingaruka zirimo kubura ubuzima ku babikoresha zikiyongera.

Urumogi rukunze gukoreshwa mu Rwanda rwinshi ruva mu Burasirazuba bwa Congo, aho rwambutswa n’Abanyarwanda baruhishe ku buryo bukomeye bakarucuruza mu Rwanda. Abenshi mu barucuruza harimo abagore barukenyereraho, abaruhisha mu mata no mu bindi bicuruzwa.

Rwinshi mu rumogi rufatwa rurangizwa nyamara umubare w’abarucuruza ntugabanuka, nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bufatanyije n’inzego z’umutekano.

Taliki 3/10/2013 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere, bari bangije urumogi bupima ibilo 430 n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye birimo kanyanga litiro 204, litiro 330 z’inzoga z’inkora no n’amashashi 900 biba byavuye Goma.

taliki 25/6/2014 mu karere ka Rubavu hangijwe ibiyobyabwenge bigizwe n’urumogi ibiro 248 n’ibindi birimo kanyanga litiro 65 n’amasashi 137 y’inzoga bita Sky blue. Ibyo biyobyabwenge byose bikorerwa hanzey’u Rwanda.

Mu buhamya bwinshi butangwa n’abakoresha ibiyobyabwenge bavuga ko babifata kugira ngo bashobore kwiyibagiza ibibazo bafite, nyamara niko birushaho kubatera ibibazo.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Dr.William Kanyenkore, yaratangarije Kigali Today ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababikoresha, kubakoresha ibyaha batatekereje no kubatera indwara zitandukanye.

Mu gusoza icyicirocy’urubyiruko rugororwa rukigishwa imyuga ku kirwa i Wawa, mu rubyiruko 1977, 1207 bari kugororwa kubera ubuzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi rubakura mu ishuri.

SylidioSebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye mfite umuti wo guca ibiyobyabwenge

alias yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

ariko uziko FDLR ari abagome neza! bananiwe ibyo barimo none bashatse kwangiza urubyiruko gusa ni byiza ko polisi ibasha kubatahura buhoro buhoro

Musa yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

ubuyobozi bwacu buturinde ibiyobyabwenge kuko bituma urubyiruko rusinda ntirugire icyo rwigezaho

masamba yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

ariko izi nterahamwe kweli zintirashira inyota y’abantu zishe , nyuma yo gutesha gutema abantu ubu aho bageze murumogi kweli, aba bantu nabo kurwanya abanyarwanda twese duhaguruke kuko aba barashaka gusenya igihugu

kalisa yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka