Urugamba rwacu mu kurwanya COVID-19 ruracyakomeje – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umuyobozi mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi yageze ku cyicaro cy’Umuryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Perezida Kagame yitabiriye Inama yaguye ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu yahateraniye, akaba ari na we uyiyoboye.

Iyo nama yahuriyemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarirwa muri 250 harimo n’abahagarariye inzego z’Umuryango zitandukanye.

Iyi nama yateranye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ikaba kandi ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’icyo cyorezo, hafatwa ingamba zo kugikumira, ari nako hatekerezwa uburyo bwo gukomeza ibikorwa biteza imbere igihugu.

Perezida Kagame yabwiye abari muri iyo nama ko icyorezo cya COVID-19 kigihari, abasaba kongera ingufu mu kugikumira.

Yagize ati “Icyorezo cyo ubwacyo kirasa nk’aho ntaho kirajya. Abenshi babibona nk’aho aribwo kigitangira.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko hari ibyo kwishimira by’uko mu minsi kimaze abantu babashije kukinyuramo kitabafashe ndetse n’abo cyafashe benshi bakaba bamaze gukira.

Icyakora abantu ngo ntibakwiye kwicara ngo bumve ko byarangiye, ahubwo ingamba zo kukirinda zikwiye gurushaho kwitabwaho.

Perezida Kagame yavuze ko abakora ubushakashatsi kuri iki cyorezo bataramenya ibyerekeranye na cyo byose, bakaba bakomeje gukora ubushakashatsi bugamije kuba bwagera ku muti wacyo cyangwa urukingo rwakwifashishwa mu kuyihashya burundu.

Ati “Mu gihe tugitegereje ibyo ngibyo rero, urugamba ruracyari rwa rundi, ukuntu twifata, dukoresha ibizwi kugira ngo tukirwanye tukirinde.”

Umukuru w’Igihugu yibukije abantu kwirinda icyorezo cya COVID-19 ubwabo ariko bakakirinda n’abandi.

Yavuze ko mu by’ingenzi abantu bakwiye gukora harimo kwipimisha bakamenya niba kitarabageraho cyangwa basanga cyabagezeho bigatuma batacyanduza abandi kandi na bo bakavurwa hakiri kare.

Yagarutse no ku kamaro ko kwambara agapfukamunwa kuko karinda ukambaye kakarinda n’abandi, bityo ufite ubwo burwayi ntabwanduze undi.

Kutegerana cyane abantu bagahana umwanya na byo ni ubundi buryo Perezida Kagame yagarutseho bwo gukumira icyo cyorezo, ndetse no gukaraba kenshi ibiganza mu rwego rw’isuku no kwirinda kugikwirakwiza.

Kugeza ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020 mu Rwanda hari hamaze kugaragara abarwayi 858 ba COVID-19, muri bo hakaba hari abarwayi umunani bashya babonetse mu bipimo 3,763 byafashwe ku wa Gatanu.

Abarwayi bane babonetse muri Kigali, abandi bane baboneka i Rusizi.

Ku wa Gatanu kandi hakize abantu 13, abamaze gukira bose hamwe bakaba ari 398, mu gihe abakirwaye ari 458.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni babiri, Minisiteri y’Ubuzima ikaba isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka