Urugamba dufite ni uguha buri Munyarwanda umutekano – Kagame

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 13/11/2014, Perezida Kagame yabwiye abaturage ko Leta ayoboye itazacogora ku ntego yo kubumbatira umutekano utajegajega kuko ari wo musingi Abanyarwanda bazaheraho bakora ibikorwa bibateza imbere.

Muri uru ruzinduko bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare basabye umwanya wihariye wo gushima perezida Kagame na Leta ayoboye ko uwo mutekano wabafashije gukora bakiteza imbere mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi, ubu ngo muri ako gace bakaba barateye imbere, barabonye impinduka mu buzima bwabo.

Perezida w’u Rwanda yavugiye i Nyagatare ko mu gihe mu myaka isaga 20 ishize aho Nyagatare haberaga urugamba rw’amasasu rwo kubohora u Rwanda, ubu ngo amasasu yarahagaze ariko u Rwanda ruri mu rugamba rukomeye rwo kwikura mu bukene, aho buri Munyarwanda asabwa gukora cyane ngo yiteze imbere.

Perezida Kagame yagize ati “Uyu munsi urugamba dufite ni uguha umutekano buri Munyarwanda, akabona umwanya wo gukora yiteza imbere.”

Perezida Kagame yatangaje ko Leta iharanira guha abaturage umutekano ngo bakore biteze imbere.
Perezida Kagame yatangaje ko Leta iharanira guha abaturage umutekano ngo bakore biteze imbere.

Perezida w’u Rwanda yavuze ko mu gihe leta zabanjirije iyo ayoboye zaranzwe no gusenya no kwica abenegihugu, ubu ngo politiki leta ishyize imbere ni ukubaka igihugu, guha Abanyarwanda ubuzima bwiza, uburezi no kwihaza mu biribwa.

Perezida Kagame yavuze ko urwo rugamba u Rwanda rurimo rugomba kubakirwa ku miyoborere myiza kandi iyo miyoborere igomba kuba mu nzego zose, ikaba mu buzima bwa buri munsi.

Aganira n’abari hamwe nawe muri urwo ruzinduko mu karere ka Nyagatare, perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rugomba kugendera ku miyoborere myiza kandi igendeye k’ukuri, iha bose agaciro kangana kuko ari yo iha icyizere abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko Leta itazacogora ku ntego yo kubumbatira umutekano utajegajega.
Perezida Kagame yavuze ko Leta itazacogora ku ntego yo kubumbatira umutekano utajegajega.

Akarere ka Nyagatare gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 400, kakaba kabarizwamo cyane ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi aho buri mwaka aborozi binjiza amafaranga y’u Rwanda asanga miliyari esheshatu akomoka ku mukamo w’amata y’inka.

Aho i Nyagatare kandi hari uruganda rwitwa East African Granite Industries rutunganya amakaro akoreshwa mu bwubatsi, ubwarwo rukaba rukoresha abakozi 300 ruhemba amafaranga y’u Rwanda miliyoni 189 buri kwezi.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ivuga ko akarere ka Nyagatare ari ko kari ku isonga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

umutekano abanyarwanda twese ubu twamenye icyo utumariye,nta terambere ryashoboka tutawufite.

Mutamba yanditse ku itariki ya: 13-11-2014  →  Musubize

Perezida kagame, urugero rwiza ku bandi bayobozi, umuyobozi usura abaturage akumva ibibazo byabo, agaha agaciro ibyo bifuza. Abazirikana ineza yawe tukuri inyuma

kayitare yanditse ku itariki ya: 13-11-2014  →  Musubize

Burya ineza y’umuntu niyo imutera gukundwa, kagame turamukunda kuko kubwo gukunda igihugu n’abagituye, abanyarwanda babonye umutekano, ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi meza n’amashanyarazi biriyongera buri munsi, abana bariga mu ngeri zose, ikoranabuhanga rirakataje, imibereho myiza iraharanirwa buri munsi, abatishoboye barahabwa inka, abandi bagahabwa inkunga y’ingoboka……. Dukomeze dukunde igihugu,dushyire hamwe, n’ahatari aha tuzahagera. Komeza imihigo Rwanda

steven yanditse ku itariki ya: 13-11-2014  →  Musubize

Abanyarwanda dukomeze gutahiriza umugozi umwe kugirango umutekano dufite ntuzigere usubira inyuma

albert yanditse ku itariki ya: 13-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka