Urubyiruko rwibumbiye muri RYOSD rwiyemeje guhashya ibiyobyabwenge
Mu nama bagiranye n’inzego z’umutekano kuri iki cyumweru tariki 09/02/2014, abanyamuryango 184 b’umuryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda (RYOSD) bo mu mujyi wa Kigali biyemeje gufata iya mbere mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, yabasobanuriye amoko y’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo zirimo ko kubinywa, kubicuruza bihanirwa n’itegeko, guta amashuri, kuba ubinywa bimutera gukora ibindi byaha: ubusambanyi, gukubita no gukomeretsa bishobora kuvamo urupfu n’ibindi, ndetse n’uko babyirinda.
Yakomeje avuga ko kuba urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda, rukwiye kuba umusemburo w’amajyambere.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba urwo rubyiruko gukorana na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bireba, ruba ijisho ry’umuturanyi, rugatanga amakuru yahungabanya umutekano ku gihe, rukumira ibyaha bitaraba kandi vuba, rukirinda ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge, dore ko umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge usangwa mu rubyiruko.

Nyuma y’ibiganiro, uru rubyiruko rwiyemeje ko bagiye kwigisha urundi rubyiruko baturanye mu midugudu ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse bakababwira ko Abanyarwanda aribo batezemo icyizere cy’ejo hazaza.
Hategekimana Richard, umuvugizi w’umuryango RYOSD ku rwego rw’igihugu yavuze ko umuryango wabo ufite gahunda yo kuba intangarugero mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
Yagize ati: “Abanyamuryango bacu twihaye gahunda yo guca ukubiri n’ibiyobyabwenge, twigisha bagenzi bacu kwirinda icyo cyorezo, kwishakira imirimo duharanira kwicungira umutekano”.
Umwe mu banyamuryango witwa Dusenge Rebecca uturuka mu Karere ka Gasabo yagize ati: “Ubu ngiye kwigisha urubyiruko duturanye nzi runywa ibiyobyabwenge ndetse n’ababinywa ububi bwabyo, mbasabe kubireka nibananira mbashyikirize inzego za Polisi y’u Rwanda”.
Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Brigadier General André Rwigamba, umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali, akaba yatanze ikiganiro cy’urubyiruko mu kubungabunga umutekano w’igihugu, akaba yabasabye kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu.
Uyu muryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda (RYOSD), ugizwe n’abanyamuryango barenga 600 mu gihugu hose.
Uburangare bw’abashoferi buri ku isonga mu biteza impanuka zo mu muhanda
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga, byaba imodoka cyangwa moto, kwirinda uburangare kuko buri ku isonga mu biteza impanuka zo mu muhanda, nazo zigahitana ubuzima bw’abantu ndetse rimwe na rimwe zikangiza ibikorwa remezo.
Ibi yongeye kubisaba nyuma y’aho ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri raporo ryerekanye ko mu kwezi kwa Mutarama habaye impanuka 86, zigwamo abantu 20 zikomerekeramo 117.

Iyo raporo yerekana ko muri izo mpanuka zose zabaye, 56.6 ku ijana (56.6%) zatewe n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga.Iyo raporo kandi yerekana ko gutwara nabi byateje impanuka 28.8%.
N’ubwo bimeze bitya ariko, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superitendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko impanuka zagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Aha yagize ati: “Muri rusange impanuka zaragabanutse ugereranyije n’izabaye muri uku kwezi umwaka ushize, ariko turacyabura abantu bitewe n’uburangare bwa bamwe mu batwara ibinyabiziga.
Tuzakomeza kongera imbaraga mu kugabanya impanuka, kandi uwo ariwe wese wica amategeko y’umuhanda azajya ahanwa hakurikijwe amategeko”.
Impanuka zagabanutseho 13.3 % ugereranyije n’umwaka ushize uko byari bimeze mu kwezi kwa Mutarama, bikaba bigaragara ko 21.8% by’impanuka zabaye zatewe na moto, mu gihe 20.8% byazo zatewe n’imodoka nto.
Impanuka zigera kuri 70% zabereye mu mujyi wa Kigali, hakurikiraho intara y’amajyepfo, iy’amajyaruguru igakurikiraho, hagakurikiraho iy’iburasirazuba, mu gihe iy’iburengerazuba iza ku mwanya wa nyuma.
Izi mpanuka zose n’ubwo ziba, Polisi y’u Rwanda iba yigishije abatwara ibinyabiziga uko bazirinda, dore ko yashyizeho igihe kihariye cyo kubigisha amategeko y’umuhanda mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi.
SP Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko bazakomeza kwigisha abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko, bareba ko abatwara ibinyabiziga bahindura imyumvire, bagacika ku burangare bugiteje inkeke ku mutekano wo mu muhanda.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza Nkurubyiruko Kwiyumvamo Izombaraga Zokubaka Igihugu Cyacu,doreko Birino Mumaboko Yacu Kugisenya.
NABAZAGA ABAYOBOZI BA RYOSD IBISABWA KU UMUNTU WIFUZA GUFATANYA NURUNDI RUBYIRUKO MUBIKORWA NKIBYO BYITERAMBERE
ntakeza kibiyobyange nababikoresha bazakwibwirira ko ntakeza kabyo ahubwo nuko biba byarabagize abagaragu bbayo kandi abenshi babijyanwamo ninshuti zabo zibinywa, ahanini rwose, gusa no kubyrind nabyo birasho oka kurundi ruhande, ariko urubyiruko rukunze kuvuga ngo nibibazo bibatera kunywa ibiyobyabwenge akenshi usanga ari ingeso zabokamye aabndi ari ukujyana nibigezweho abandi ari ugukurikira ibigenda , ibi rutubyiro tugomba kubireka kuko ntaho bituganisha habe nahato
rubyiruko dukomeze guhashya ibiyobyabwenge kuko byica ubwenge bwacu kandi bigatuma ntacyo twigezaho