Urubyiruko rwatabarije Abanyasomalia rugiye no gufasha bagenzi babo kwiteza imbere
Bamwe mu bagize itsinda ry’urubyiruko ryatabarije Abanyasomaliya igihe bari bugarijwe n’inzara, bashinze umuryango witwa RWANDA YOUTH ACTION NETWORK (RYAN) wo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, hamwe no kugira ibikorwa bitandukanye byo kwigirira icyizere, kubaka amahoro no kurengera ibidukikije.
Ibi babikoze nyuma y’uko Madame Jeannette Kagame abahaye igikombe cyagenewe abageze ku bikorwa by’indashyikirwa bakiri bato mu mwaka ushize.
Uru rubyiruko rwari rwibumbiye mu cyo bise RWANDA YOUTH CAMPAIGN FOR SOMALIA bashoboye gukusanya inkunga ya miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda begeranyirije Abanyasomalia.
Abagize RYAN ngo byabateye umuhate wo gushaka ba rwiyemezamirimo basangiza urubyiruko rushomereye ubunararibonye, ariko hakazabaho no gutabariza abatagira igishoro.
“Nashyize igitekerezo gisuzuguritse kuri facebook, ariko cyabyaye igitangaza cyo kwegeranya miliyoni 33 z’amafaranga, uku niko bamwe mu rubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa nabo bavuga ko bahereye ku busa; tumaze kubona abafatanyabikorwa kandi tuzakomeza kubona n’abandi”, Emmanuel Hitimana, Perezida wa RYAN, akaba ari we washyize igitekerezo gitabariza Abanyasomaliya kuri facebook.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 08/02/2014, nibwo RYAN yatangije ikiganiro kiswe "My journey" kigamije gutumira bamwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko basangiza bagenzi babo uburyo bageze ku mari nini bahereye ku gishoro gito, cyangwa ku bitekerezo gusa n’amaboko yabo.
Iki kiganiro kikaba ari nawo mushinga wa mbere wa RYAN waba ugiye ahagaragara, uzajya uhuriza hamwe urubyiruko rwifitemo ibitekerezo kimwe n’urundi rutaritinyuka rusangizwe ubunararibonye n’umutumirwa wabashije kugira aho agera avuye kure. Ibi bikazafasha uru rubyiruko gushirika ubwoba no kumva ko nta kidashoboka.
Uwashinze urubuga rwitwa Umuseke Ltd (www.umuseke.rw) rutanga amakuru na servisi z’ikoranabuhanga, Marcel Mutsindashyaka (wagizwe impfubyi na Jenoside, nta mikoro na make afite), yavuze ko ku myaka 25 y’ubukure agezeho, urubuga rwe rugeze ku kigero cyo guhemba abantu 25, kandi ngo rukomeje kwaguka.
“Ibanga nta rindi, ni ukubyaza umusaruro icyo ufite, ugasangira n’abo mwagishakanye, ukagira icyizere no gukunda Imana. Uharanira kandi gukora ibidafitwe n’abandi cyangwa ukabikora mu buryo butandukanye nabo; ushobora no kubona ko abandi bafite abakiriya benshi ugashaka ko hagira abaza iwawe”, nk’uko Marcel Mutsindashyaka yabisangije abandi.

Chance Tubane, nawe washinze urubuga rwitwa tohoza.com rwamamaza ibintu binyuranye, yongeraho ati: “Njye nashingiye ku gitekerezo cy’uko ntaje kuba indorerezi hano ku isi; kuba rwiyemezamirimo rero ni ukwiyemeza kurara amajoro no kwigomwa”.
Buri mwaka tuzajya twiha intego yo gufasha urubyiruko gushinga ibikorwa bibaha imirimo, aho muri uyu wa 2014 abagera kuri 20 bazaba bafite icyo gukora, tukazabafasha gukora neza imishinga, ariko hazajya habaho no gukora ubuvugizi no gushakira igishoro abatagira icyo baheraho”, nk’uko Sibomana Jean Nepo, umuyobozi w’ibikorwa muri RYAN yatangaje.
RYAN ngo izagira ibikorwa, ikore n’ibiganiro byo gusangiza urubyiruko rwo mu Rwanda no mu karere baba bari kumwe, haba mu bitangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga za facebook, twitter na youtube (aho bafite izina kuri izo mbuga ryitwa myjourneyshow); mu rwego rwo gushaka abaterankunga b’urubyiruko rutagira igishoro, no kwigisha abandi uburyo batangira kwikorera.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
dukomeze kwishakamo ibisubizo kuko ntahandi twakwigeza tutishyize hamwe,tugomba kwihesha agaciro , nitwe ngufu z’u Rwanda
ikintu cyakagombye kuva mumitwe y’urubyiruko no kwigira "abasongarere" tukareka kwibona , ikindi tukirinda kwilimita mumitekerezo biturutse kuri kwa kwibona, ntitwumveko akazi kava mubiro gusa tukumvako mimitwe yacu harimo byinshi byo gukora kandi byaduteza imbere, nukuri kandi benshi usanga hari impano dupfukirana kubera kumva ko wagirango haribyo twagenewe
guhanga udushya nibyo bikenewe muri iki gihe kandi biragaraga ko bitanga umusaruro ufatika. rubyiruko erero murabona ko umwanya muwufite wo guhanga nimushyiremo akete
None se RYAN ko mudafasha abagituye mu bisa na nyakatsi cyangwa abana batsinze bakabura minerval?