Urubyiruko rwasabwe gukura imishinga yarwo mu mpapuro

Kuwa 21 Kamena 2013 Urubyiruko rwa ba Rwiyemezamirimo bagera kuri 50 rwasoje amahugurwa rwari rumazemo iminsi itanu i Kigali mu kwandika neza imishinga n’uburyo bwo kuyishira mu bikorwa.

Asoza ayo mahugurwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Imana y’Igihugu y’Urubyiruko Bwana Nkuranga Alphonse yabwiye urubyiruko ko aya mahugurwa azagira umumaro aruko bakoresheje neza ibyo bakuyemo baharanira kubishira mu bikorwa.

Nkuranga Alphonse yagize ati: “iyi mishinga yanyu ni byiza kuyikura mu mpapuro mukayishyira mu bikorwa, uyu akaba ariwo musaruro tubategerejeho”.

Bwana Nkuranga yabwiye abahuguwe ko akenshi iyo umushinga wanditse neza hari ibigo by’imari n’amabanki bishobora kubibafashamo mu kubona inguzanyo ariko kandi bikaba byiza kureba niba banki ifite amasezerano n’ikigega gifasha urubyiruko kubona igwate (BDF).

Bize gutunganya umushinga kuva ku gitekerezo kugeza ushyizwe mu bikorwa.
Bize gutunganya umushinga kuva ku gitekerezo kugeza ushyizwe mu bikorwa.

Aya mahugurwa yari ahuriwemo na Rwiyemezamirimo 50 b’urubyiruko baturutse mu turere 15 batoranyijwe kubera ibitekerezo by’imishinga yabo byarushije iby’abandi binyuze mu irushanwa bakoze.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Emmanuel Hakizimana, avuga ko inyigisho yahawe ari umusanzu ukomeye kuri we kandi ngo yiteguye kuzibyaza umusaruro.

Hakizimana afite umushinga wo gukora uruganda rwazajya rutunganya ibikomoka ku gihingwa cy’ibigori avuga ko yiteguye gukorana n’amabanki kugira ngo igitekerezo cy’umushinga we agishyire mu bikorwa.

Yagize ati: “mu mushinga wanjye ndifuza gukoresha abantu 30 mu ruganda ariko kandi nkakorana n’abahinzi bazajya bampa ibyo bigori kugira ngo umusaruro ube mwiza kurushaho”.

Abari bateraniye muri aya mahugurwa bashyizeho ihuriro bise “ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo 50 b’urubyiruko” riyobowe n’abantu batandatu bazajya bungurana ibitekerezo ku mishinga itandukanye bafite, bikabafasha no guhanahana amakuru agamije gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Urubyiruko rwa ba Rwiyemezamirimo rwasoje amahugurwa.
Urubyiruko rwa ba Rwiyemezamirimo rwasoje amahugurwa.

Nyuma y’aya mahugurwa aba mbere 10 bazaba baranditse imishinga yabo neza muri bariya 50 bazagenerwa ishimwe ry’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 350-500.

Mu gihe cy’iminsi itanu bari bamaze kuva tariki ya 17 Kamena kugeza kuwa 21 Kamena 2013, uru rubyiruko rwabonye amasomo yo gutegura umushinga ubyara inyungu neza, kuva ku gitekerezo cyawo kugeza ushizwe mu bikorwa.

Mu gihe benshi mu rubyiruko bavuga ko kubona inguzanyo bikiri ikibazo, hari benshi bahitamo gutangirira kuri bike bafite cyangwa se gukora umushinga ubyara inyungu bakoresheje amafaranga make umuntu akagenda atera imbere nk’uko Leta ibishishikariza bamwe mu rubyiruko.

Iyi nkuru twayoherejwe na Eugene Twizeyimana ushinzwe itumanaho mu nama y’igihugu y’urubyiruko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka