Urubyiruko rwarangije amasomo Iwawa rwiteguye guteza imbere u Rwanda

Urubyiruko rurangije amahugurwa mu myuga inyuranye mu Kigo ngororamuco giteza imbere imyuga cy’Iwawa mu Karere ka bemeza nyuma yo kwigishwa bamaze kwiha icyerekezo mu guteza imbere igihugu binyuze mu gukora cyane.

Nyuma y’umwaka bamaze bigishwa imyitwarire myiza ndetse banahabwa amasomo y’imyuga; abagera kuri 732 barangije mu bwubatsi, 261 mu bubaji, 120 mu budozi bahawe impamyabushobozi tariki ya 20 Ukuboza 2013.

Nyuma yo kwitekerezaho no kwiha icyerekezo batangaza ko kwiga mu Kigo ngororamuco giteza imbere imyuga cy’Iwawa byabahaye intego mu kwizamura mu buzima bwabo ndetse no gutanga umusanzu mu guteza imbere igihugu cyababyaye.

Urubyiruko rurangije amasomo y'ububatsi Iwawa.
Urubyiruko rurangije amasomo y’ububatsi Iwawa.

Safari James warangije amahugurwa muri iki kigo anafite amanota ya mbere yatangaje ko yisubiyeho akaba yiteguye guteza imbere igihugu. Yemeza ko ubu yamenye ububi bwo gufata ibiyobyabwenge ariko ubu akaba yarabiretse akaba umwuga wo kubaza yize azawukoresha mu kwiyubaka ndetse azabikoresha mu kubaka umuryango we n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ntaraza Iwawa nari mubi mu bijyanye n’ibikorwa aho nakoreshaga ibiyobyabwenge nk’inzoga nari umusinzi ku rwego rukabije ariko ubu hari intambwe maze gutera, nahigiye amasomo atandukanye harimo uburere mboneragihugu, kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge nakoreshaga ingaruka bigira ku buzima bw’umuntu.”

Safari yongeyeho ati “Amasomo nahawe yanyigishije byinshi ndetse ampa icyizere ko nifitiye ubuzima bwanjye mu biganza; nize ibijyanye n’ububaji ndetse nzanabikoresha mu buzima kugira ngo nitunge ndetse nteze imbere igihugu cyaanjye.”

Umunyabamanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi ashyikiriza impamyabushobozi umunyeshuri warushije abandi gutsinda, Safari James.
Umunyabamanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi ashyikiriza impamyabushobozi umunyeshuri warushije abandi gutsinda, Safari James.

Karenzi Cassien akomoka mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga we umaze amezi atandatu muri iki kigo avuga ko igihe amaze mu kigo cy’Iwawa amaze kuhungukira byinshi akaba nawe yizeye ko nahava azatanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Karenzi avuga ko yamenye ububi bwo gufata ibiyobyabwenge akaba yiteze kwigisha bagenzi be ububi bwabyo; ati “Bamwe muri twe twanyoye ibiyobyabwenge ariko ubu twamenye ububi bwo gufata ibiyobyabwenge twiteguye kwiga umwuga ngo tuzasubire mu muryango Nyarwanda tubasha kubaka igihugu dufatanyije n’abandi.”

Umunyabamanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi yashimiye urubyiruko rwashoje aya mahugurwa ndetse yabasabye gukomeza kwitwara neza mu muryango nyarwanda no kuba umusemburo wo guhindura urundi rubyiruko rukiri mu ngeso mbi.

Abayobozi batandukanye ndetse n'ababyeyi bari baje muri ibi birori.
Abayobozi batandukanye ndetse n’ababyeyi bari baje muri ibi birori.

Mbabazi yagize ati “Agaciro muhabwa namwe mutange ikiguzi mwitwara neza aho musubiye nta kindi kiguzi mwatanga; icyo mwakora musubiye mu rugo ni uko mugomba kuba abagabo kandi mukabaho neza … mwebwe muri icyizere muri ubuhamya bugaragara.”

Yongeyeho ati “Inshingano ya mbere yo kurera ni iy’ababyeyi abandi twese turi ababyeyi ariko dukwiye gufata bwa mbere iyi nshingano nyuma Leta n’abandi bakatwunganira.”

Urubyiruko rurangiza amasomo mu Kigo cy’Iwawa rufite icyizere ko ubumenyi bahungukiye buzabafasha kwibeshaho ejo hazaza; bakoresha ubu bumenyi mu kwihangira imirimo.

Bemeza ko bavuye mu ngeso mbi ubu bakaba biteguye gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.
Bemeza ko bavuye mu ngeso mbi ubu bakaba biteguye gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

Leta y’u Rwanda yashyizeho Kigo ngororamuco giteza imbere imyuga cy’Iwawa (Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Centre) mu mwaka w’i 2010 kugira ngo gifashe abana baba ku mihanda ndetse n’abishoye mu ngeso mbi babone amahirwe yo kubona ubumenyi bushobora gutuma bibeshaho.

Iyi nkuru turayikesha Migisha Magnifique ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka