Urubyiruko rwaje kwigira imiyoborere ku Rwanda ruremeza ko ruzatahana amasomo ahagije
Urubyiruko rugera kuri 14 rukomoka mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ruratangaza ko amasomo ruri kwigira mu Rwanda ari impamba ikomeye izabafasha kujya gusakaza amahoro iwabo bagendeye ku byo babonye mu Rwanda.
Ibi babitangaje kuwa gatanu tariki 9/1/2015 ubwo bakomerezaga urugendoshuri bamazemo iminsi ku ngoro Sena y’u Rwanda ikoreramo, aho basobanuriwe byinshi ku mateka yo kwibohora n’imikorere ya Sena muri iki gihe.

Sebit Emmanuel Charles waturutse muri Sudani y’Amajyepfo nayo yamaze igihe mu ntambara, yatangaje ko kubwe abona nta rundi rugero rwiza rw’igihugu yakwigiraho cyabaye mu ntambara nk’igihugu cye ubu kikaba cyaranditse amateka mashya atari u Rwanda.
Yagize ati “Uru rugendo ruzamfasha kwicara nkasubiza amaso inyuma hanyuma nkabona gufata umwanzuro w’icyo nzamarira abo mu muryango wanjye, harimo kubafasha kurebera ku Rwanda no kurebera ku bwenge nungukiye aha”.
Yungamo ati “Ikindi ni uko nshaka kuzaganiriza urubyiruko nyoboye uburyo umuntu arwanya amakimbirane na Jenoside twifashishije gahunda zose nabonye mu Rwanda, bizafasha abo nzabikoreraho bose ku buryo bwihariye”.

Abandi bari kumwe nabo bagiye bagaruka ku mahoro n’uburyo u Rwanda rwagiye rwubaka inzego za leta ku buryo zishobora guhangana n’ibibazo abaturage bahura nabyo, nk’uko babitangarije Kigali Today.
Eric Mahoro, umuyobozi wa Never Again Rwanda, umuryango watumiye uru rubyiruko, yatangaje ko babatumiye muri gahunda yiswe Peace Building Institute, ifasha urubyiruko rutandukanye rukorana n’uyu muryango kwigira ku Rwanda bakabijyana iwabo.
Ati “Abitabira baturuka mu bice cyane cyane birimo amakimbirane nka Kenya cyangwa Sudani y’Amajyepfo, baba bifuza cyane kwiga ibyo guverinoma y’u Rwanda yagezeho n’uburyo abaturage babigizemo uruhare. Ibi bizabaha umusingi ukomeye ku buryo nabo bicara bagatekereza ku miyoborere mu bihugu byabo akenshi usanga bikiri mu bihe bya nyuma y’amakimbirane”.

Uru rubyiruko rwaturutse mu bihugu by’u Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda, Sudani y’Amajyepfo, rumaze ibyumweru bibiri rwigishwa ibijyanye no kubaka amahoro n’imiyoborere, aho rwanatemberejwe mu rwego rwo kwihera ijisho ibyagezweho.
Ahandi rwatemberejwe ni ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ku kigo k’igihugu gishinzwe kurwanya no gukumira Jenoside, Inzu y’umwami iherereye i Nyanza ya Kicukiro n’urwibutso wa Jenoside rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
tumaze gutera intambwe ikomeye mu miyoborere myiza kandi ibi bigaragarira mu iterambere tumaze kugera kuko ntago ibi byashoboka nta miyoborere myiza ntago bitangaje rero abanyamahanga bose birabasigira isomo