Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwiyemeje kuba umusemburo w’iterambere

Urubyiruko ruhuriye mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba rwiyemeje kuba umusemburo w’iterambere.

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yaberaga mu Karere ka Karongi ahuje urubyiruko ruhuriye mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ruhagarariye urundi mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba, rwiyemeje kuba imbarutso mu iterambere ruhereye aho rukomoka.

Ndayisaba Peter, uhagarariye urugaga rw’urubyiruko mu Karere ka Rubavu avuga ko aya amahugurwa mbere na mbere avanyemo gahunda yo kuba umuti w’ibibazo aho kubitera.

Urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwiyemeje kuba umusemburo w'iterambere.
Urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwiyemeje kuba umusemburo w’iterambere.

Agira at “Ingamba tujyanye ni nyinshi zitandukanye, urabona igihugu cyacu kirimo gitera imbere, gifite urubyiruko rwinshi rurangiza rutagira akazi, tugomba kugenda tukishyira hamwe, tukagana ibigo by’imari, twizigamira tukabasha kubona ibyo dukora tukaba ibisubizo aho kuba umutwaro w’igihugu.”

Nzayinambaho Martin, umuhuzabikorwa wungirije mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Karongi, asanga mbere yo kwiteza imbere no guteza imbere aho bari, urubyiruko rwo mu Karere ke hari ibyo rugomba kubanza kureka.

Urubyiruko rwasabwe gushyira hamwe rughanga imirimo.
Urubyiruko rwasabwe gushyira hamwe rughanga imirimo.

Ati “Urubyiruko rwa Karongi hari ibyo rugomba kubanza rwareka, niba hari ikintu kidindiza abantu ni ugutinya no kwitinya, hari amahirwe menshi ya gahunda zigenda zigenerwa urubyiruko ariko ugasanga abantu bagiye batinya kuzijyamo.”

Nkulikiyinka Jean Nepomscene, umuhuzabikorwa w’umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba asanga imwe mu nzira y’iterambere ry’urubyiruko igomba kuba kugana amabanki.

Abayobozi batandukanye bahaye impanuro uru rubyiruko.
Abayobozi batandukanye bahaye impanuro uru rubyiruko.

Ati “Twumvikanye ko ikintu cya mbere begera amabanki, bibumbire mu makoperative, bihangire imirimo biteze imbere kendi bahe n’abandi akazi.”

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2015, yitabiriwe n’urubyiruko 62. Rwanakusanyije inkunga ingana n’ibihumbi 215Frw yo gufasha mugenzi wabo ufite uburwayi bw’impyiko zombie, agomba kujya gushyirwamo indi mu Buhinde.

Ernest NDAYISABA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bahugura ninzego zo hasi,kugirango turusheho kubaka urwanda

yumani yanditse ku itariki ya: 15-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka