Urubyiruko rw’u Rwanda rurakangurirwa kuba intangarugero muri Afurika mu kurwanya ruswa
Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kubera urugero urubyiruko rwo muri Afurika mu kurwanya ruswa cyane ko u Rwanda rukomeje kuba intangarugero kuri uyu mugabane no ku isi mu kuyirwanya.
Raporo zimaze iminsi zisohoka zagiye zishyira u Rwanda mu myanya myiza mu gushyiraho umurego wo kwamagana ruswa no kuba igihugu kirangwamo ruswa nkeya.
Nubwo hari bamwe bemeza ko ikigaragara, ugereranyije u Rwanda rufite imibare iri hasi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu bituranye, nk’uko izo raporo zibigaragaza.
Uko kuyirwanya bivuye inyuma nibyo Umuvunyi Mukuru, Madame Aloysie Cyanzayire, yifuza ko byaranga abakibyiruka mu gihe aribo igihugu giteze amaso mu minsi iza; nk’uko yabitangarije urubyiruko rwakoze urugendo rwo kwamagana ruswa, kuri uyu wa gatanu tariki 07/12/2012.
Yagize ati: “By’umwihariko urubyiruko rw’u Rwanda ni mwebwe mugomba gufata iya mbere kugira ngo mubere urugero urundi rubyiruko rwa Afurika. Mwese muzi ububi bwayo (ruswa)”.

Ngo urubyiruko rukwiye kumenya ko ruswa izirana n’imiyoborere myiza, kuko aho iri imunga ubuyobozi n’agatsiko k’abantu bacye, mu gihe abaturage benshi bahakenera ntawe ubitayeho.
Uru rugendo rwakozwe ku munsi wa gatatu w’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, gitegura umunsi wo kuyirwanya ku rwego rwa Afurika uzabera mu Rwanda tariki 09/12/2012. Igikorwa kitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu nka Kenya, Senegal, u Burundi na Misiri.
Urwego rw’Umuvunyi rwizera ko guha uruhare urubyiruko rugize 39% by’Abaturarwanda, ari imwe mu nzira yo gutegura igihugu kitarangwamo ruswa. Mu Rwanda urubyiruko ni umuntu wese ufite imyaka hagati ya 18 na 35.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|