Urubyiruko rw’abakirisitu rwadukanye imibanire mishya hagati y’u Rwanda, u Burundi na Kongo

Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakirisitu ribera mu Rwanda buri mwaka riteganya ko buri wese mu baryitabiriye acumbikirwa n’umuryango w’abakirisitu bataziranye. Uru rubyiruko ruragaragaza isura nshya y’imibanire ishoboka hagati y’abakomoka muri ibyo bihugu.

Uyu ni umwaka wa cumi, abasore n’inkumi 4000 b’Abarundi, Abanyekongo n’Abanyarwanda bahuriye i Kigali muri paruwasi Sainte-Famille ngo baganire nk’abakirisitu ku bibazo n’imibereho birangwa mu karere k’ibiyaga bigari. Aba basore n’inkumi bahuzwa n’umuryango witwa Communauté de l’Emmanuel.

Albert Kayigumire uyobora Communauté de l’Emmanuel mu Rwanda ati «Uko iri huriro ngarukamwaka rigeze, dusaba abakirisitu bagenzi bacu ko umuryango ubishoboye wakwakira umuntu umwe batazi umuhungu cyangwa umukobwa, mu rubyiruko ruba rwitabiriye ihuriro.

Mu ntangiriro natwe ubwacu twatungurwaga cyane n’ukuntu umuryango runaka utahana n’umuntu batazi niba ari umuhutu cyangwa umututsi, Umurundi cyangwa Umunyekongo, bagasengera hamwe, bagasangira, bakaganira bagahuza urugwiro… Nyamara buri wese yatangaga ubuhamya bw’uko yakiriwe neza mu muryango w’abo bahuriye ku bukirisitu no kwemera ivangiri ya Yezu Kirisitu gusa. Uko iminsi ihita, twagiye tubona ko abantu bashobora kongera kubana neza nyuma y’intambara n’ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu bihugu dukomokamo uko ari bitatu. »

Abakomoka muri Kongo nibo batanga ubuhamya ko batunguwe cyane n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda. Bahati Aimé ati « Ubwo nabwiraga ababyeyi banjye ko nzajyana n’abandi mu Rwanda babanje kubimbuza. Bambwiraga ko Abanyarwanda banga Abanyekongo ku buryo bagize impungenge cyane z’uko nzakirwa mu Rwanda. Nyamara uko nakiriwe mu muryango wancumbikiye ahitwa mu Gatsata muri Kigali byanteye kuzagaruka ku bwanjye nkabasura mu biruhuko by’umwaka utaha. Ndeste ababyeyi banjye babyemeye nababwira tukazana twese, tugatangira ubucuti bwihariye n’abo bantu bancumbikiye. »

Imiryango ifite abo yacumbikiye mu Rwanda nayo ivuga ko yagize amahirwe yo kwakira no kumenya bimwe ku mibereho yo mu bindi bihugu. Annonciata utuye ku Muhima avuga ko gucumbikira Umurundikazi Georgine byamunejeje kuko yagiranye urugwiro n’ubucuti n’abana be. Ati «Kubana nawe iwacu byateye abana banjye kumenya byinshi ku buzima bw’i Burundi. N’aho atahiye iwabo, mbona bakomeza kuvugana kenshi kuri telefoni bakabwirana ibintu birenze kwiganirira bisanzwebikanshimisha.»

Umusingi n’icyizere cy’amahoro arambye…

Uko abitabira iri huriro babana bitanga icyizere ko amahoro arambye ashobora kuzongera agasakara mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Kongo. Ibibazo bya politiki byaranze aka karere byatumye benshi mu baturage bishishanya bikomeye. Uku guhura gukirisitu gutungura benshi.

Jean Claude ukomoka muri paruwasi Mater Dei i Bukavu nawe yaje muri iri huriro agifite amakenga. Ariko ubu agira ati « Urebye urukundo n’ubusabane buturanga mu ihuriro nk’iri, ukareba ubushake n’imbaraga abantu banyuranye bagaragaza, njye nsanga nitwemerera ijambo ry’Imana rikatuyobora tuzasubirana amahoro n’umutuzo mu myaka itari myinshi.»

Albert Kayigumire ati «Ibikorwa bibi byinshi byavukije amahoro iimiryango yacu abatuye ibi bihugu byatewe n’abanyepolitiki, ariko bikorwa n’urubyiruko n’abakiri bato. N’impinduka nziza nibo zizubakirwaho niba twifuza ko amahoro yongera gusakara muri ibi bihugu byacu. Tuzubaka amahoro nyayo kandi arambye nidufasha uru rubyiruko kwiyubaka no gukura mu bwenge, mu mitekerereze no mu bumuntu nyabwo buzatuma basakaza hose ubuvandimwe nyabwo dukeneye twese. »

Uyu muryango «La Communauté de l’Emmanuel » utegura ihuriro ry’uru rubyiruko wageze mu Rwanda muri Nzeli 1990 uzanywe n’umuhanzi Sipiriyani Rugamba uzwi cyane mu Rwanda. Muri 1990, Rugamba n’umugore we Daforoza batemberaga mu Burayi bahamenyera imikorere n’imigenzere myiza ya gikirisitu y’abayoboke ba « Communauté de l’Emmanuel.»

Aho batahiye mu Rwanda, bahise batangiza uwo muryango ngo imikorere myiza yawo izayobore n’Abaturarwanda. Ibyago n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 byahitanye Rugamba n’umugore we, ariko umuryango bagejeje mu Rwanda wari umaze kuba urugemwe ruto, rwaje gukura rugaba amashami manini mu karere kose.

Ahishakiye J.d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka