Urubyiruko rw’aba-Islam rwahuguye abategarugori gukora ubukorikori
Umuryango w’Urubyiruko rwa Kiyislamu rugamiije iterambere, AJMD Njye Nawe, rwahuguye abari n’abategarugori 15 bo mu karere ka Kicukiro mu gukora ubukorikori; mu rwego rwo kubaha ubumenyi buzabafasha kwikura mu bukene.
Abategarugori bo mu Kagali ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga bahuguwe ku mafaranga urubyiruko rwo mu idini rya Islam rwakusanyije mu ijoro ry’imideli (fashion show), rwakoze kuwa 08 Werurwe 2013 muri Hoteli The Manor.
Urubyiruko rw’aba-Islam rugize Njye Nawe, rwizihije umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugoli rumurika imyambarire y’abikwije muri iyo defile igamije igikorwa cy’urukundo cyiswe: TUBERWE TWIKWIJE”; aho ubu bashimishijwe no kuba bamaze guhindura ubuzima bwa benshi bamenye kuboha ibintu bitandukanye, bagashobora kwibeshaho.

Intego y’iyo defilé yari iyo guteza imbere umuco wo kwambara ukikwiza, no kwiha icyubahiro mu myambarire ku bari n’abategarugoli, ariko ngo ikaba yaranazamuye imibereho y’abari n’abategarugori 13 b’i Kagasa bashobora kwiga, bamenya kuboha agaseke, amaplato ndetse no gukora inigi n’amaherena bikozwe mu mpapuro.
Abahuguwe bakaba bari bamaze amezi atatu biga ubu bukorikori kubera inkunga ya AJMD Njye Nawe, aho ku cyumweru tariki 04/08/2013, bahawe impamyabumenyi.
AJMD Njye Nawe irateganya gushaka uburyo uru rubohero rw’aba bagore rutafunga, ahubwo rukigisha abandi bagore, kandi rukanavamo koperative yafashwa kubona amasoko n’ibindi, ku buryo ubumenyi bafite bwatangira gukura mu bukene ababuhawe.
AJMD Njye Nawe, ni umuryango washinzwe muri Nzeli 2010 n’urubyiruko rw’abayislamu, ukaba waratangiye ibikorwa byawo nk’umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta (ONG) kuva 2011.

Intego y’ingenzi ufite, ni ukuzamura imibereho y’umuryango wa kiyislamu, n’umuryango Nyarwanda muri rusange.
Uyu muryango ufite ibikorwa mu karere ka Kicukiro, imirenge ya Gahanga na Kanombe. I Kagasa kandi, AJMD Njye Nawe yatangije mu mwaka wa 2012, gahunda yo kwigisha gukora akarima k’igikoni, nako kamaze kwitabirwa cyane cyane n’abari n’abategarugori.
Iyi nkuru twayohererejwe n’Umuyobozi wungirije wa AJMD Njye Nawe, Uwineza Iman Josiane AK Miss Jojo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|