Urubyiruko ruzubaka uturima tw’igikoni 21,480 mu muganda udasanzwe
Inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) iratangaza ko urubyiruko ruzubaka uturima tw’igikoni 21,480 hirya no hino mu gihugu mu muganda udasanzwe rwateguye ku wa gatandatu tariki ya 07/03/2015.
Gukora umuganda udasanzwe w’urubyiruko wa buri gihembwe ni umwanzuro wafatiwe mu itorero ry’urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose ndetse babishyira mu mihigo yabo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa kane tariki ya 05/03/2015, Umuhuzabikorwa wa NYC, Shyerezo Norbert yavuze muri buri Kagari hatoranyijwe abatishoboye 10 bazakorerwa uturima tw’igikoni, ndetse hakanatoranywa Ikigo cy’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 nacyo kigomba gukorerwa akarima k’igikoni mu rwego rwo kurwanya ibibazo biterwa n’imirire mibi.

Shyerezo avuga ko uyu muganda ari agashya katekerejwe n’urubyiruko mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Uyu muganda w’Urubyiruko wateguwe na NYC ku bufatanye na Minisiteri y’ Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, iy’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango hamwe n’Uturere twose tw’igihugu.
Abahuzabikorwa ba NYC ku rwego rw’uturere bose bahuriye i Kigali ku wa kane mu nama yo gutegura no kunonosora iki gikorwa cy’umuganda, bavuze ko imyiteguro yarangiye, ndetse banagaragaje uko bazakora uyu muganda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NYC, Mwesigwa Robert, yavuzeko Leta y’u Rwanda ishora imbaraga nyinshi mu kwigisha urubyiruko kugira ngo igihugu kigire urubyiruko rushoboye kandi rutanga umusaruro mu bikorwa bigamije iterambere rusange ry’igihugu.
Urubyiruko rufite imyaka 14 kugeza kuri 35 rugize 40% by’abanyarwanda, mu gihe abanyarwanda bose bari munsi y’imyaka 35 bagize 78.7%.
Inkuru ya Migisha Magnifique, ushyinzwe itumanaho muri MYICT
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
TWAHISEMO NEZD I BUSENGO EJO TURITAYARI KUKO NTITWAKIHINGIRA NGO TWISIBIRE
TWAHISEMO KUBA UMUSINGI W ITERAMBERE KDI AGACIRO TWIHA KAGARAGARIRA MU BIKORWA AMAGAMBO MAKE IBIKORWA BYINSHI RUBYIRUKO IMIHIGO IRAKOMEJE
Rwose turi tayari ejo natwe mu karere ka rubavu byumwihariko akagari ka kivumu twamaze guhana gahunda yuko tugomba kuzakora