Urubyiruko rurashishikarizwa kwikuramo ibitekerezo byo guhora ruteze imfashanyo

Urubyiruko ruributswa ko ari rwo mbaraga igihugu gitezeho ejo hazaza, bityo rukikuramo ibitekerezo by’uko rugomba gushyirwa mu bagomba gufashwa ahubwo rugaharanira kwiteza imbere kuko uyu munsi rushobora kuba rutifashije ariko ejo rukaba rwiteje imbere.

Babisabwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhaga, Rosemary Mbabazi, mu kiganiro yagiranya n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Mata 2015.

PS Mbabazi mu kiganiro n'abanyamakuru gitegura ukwezi k'urubyiruko, Youth Connect.
PS Mbabazi mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura ukwezi k’urubyiruko, Youth Connect.

Yagize ati “Ni yo mpamvu za gahunda zo gufasha abakene (VIUP) nta rubyiruko ruba rurimo kuko rufite imbaraga iyo ni wo mutungo wa mbere rufite. Turifuza rero kubakuramo ibyo bitekerezo byo kuvuga ngo ntibishoboye. Ushobora kuba ntacyo ushoboye nonaha ariko ukoze cyane ushobora kwivanamo ibyo bibazo.”

Yatangaje ko bidakuyeho ko hari urubyiruko ruba rwaravukiye mu miryango itishoboye ariko na none ngo ko rudashobora guhindura ayo mateka.

Mbabazi kandi ko hari urubyiruko rukwiye gufashwa nk’abana b’imfubyi za Jenoside bibaza batagira imiryango.

Yabitangaje mu gihe urubyiruko rwitegura kwinjira mu kwezi kwahariwe urubiruko kuzwi nka Youth Connect Month.

Kukazabera mu masite atanu yatoranyijwe mu gihugu ariko kukazatangirizwa ku rwego rw’igihugu mu Karere ka NyamasheKe tariki 2/5/2015.

Muri uku kwezi urubyiruko ruzagiramo ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage batishoboye, rugire ibiganiro ku bibazo birwugarije kandi runarebere hamwe uburyo rwakwiteza imbere n’igihugu rukoresheje ikoranabuhanga.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu cyatangije na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2012, bisabwe n’urubyiruko rwifuza ko habaho igikorwa ngarukamwaka gifasha urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere n’ubukungu by’igihugu.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

urubyiruko rugomba guharanira kwigira maze rugahangana n’ubushomeri ku buryo ushaka no kurufasha nawe agira aho ahera

robert yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Kigali today muri aba mbere kabisa

gitenge yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka