Urubyiruko rurasabwa kwiteza imbere rwihangira imirimo

Byatangarijwe mu gitaramo cy’urubyiruko “inkomezamihigo” rusaga 3000 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda cyabereye kuri Petit Stade Amahoro i Remera.

Harebwe imirimo itandukanye urubyiruko rwihangiye hagamijwe kwiteza imbere. Imwe muri iyo mishinga harimo ubukorikori, ubuvumvu, ubudozi ubworozi, ubuhinzi ububaji n’ibindi.

Urubyiruko rwitabiriye y'inkera y'imihigo muri Petit Stade y'i Remera.
Urubyiruko rwitabiriye y’inkera y’imihigo muri Petit Stade y’i Remera.

Hakazatorwamo imishinga 5 yabaye iya mbere izahembwa igahabwa inkunga izabafasha gukomeza kwagura ibyo bakora, Umushinga wa mbere ukazahabwa Miliyoni 3.

Minisitiri ushinzwe urubyiruko Hon. Jean Philbert Nsengimana yashimiye urubyiruko uburyo rwihangira imishinga ibateza imbere; ariko kwihangira imirimo bikaba ari urugendo rugikomeza.

Yakomeje avuga ko urubyiruko rugomba guhitamo neza ibyaruteza imbere kuko guhitamo kw’Abanyarwanda ari wo musingi w’iterambere n’agaciro by ‘Igihugu.

Kuba bahurizwa hamwe ni ukureba aho bageze bahanga imirimo kandi bikazanababera inzira nziza yo kwigira ku bandi bagenzi babo bateye imbere mu kwihangira imirimo hakanatangirwa hamwe ibitekerezo byatuma urubyiruko rurushaho gutera imbere, hakanatangwa inkunga aho bibaye ngombwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo Niwemwiza Emilienne yavuze ko inkera y’imihigo ari igikorwa cyiza kuko urubyiruko rwiga ukuntu rugomba kurwanya ubushomeri rwihangira imirimo aho bibaye ngombwa bakegera BDF (Business Developpement Fund) ikabibafashamo.

Niwemwiza ati “Nko mu karere kacu urubyiruko nirwo rwinshi kurusha abantu bakuru, birakwiye rero ko urubyiruko muri rusange ko rutagomba guta igihe rutegereje ko Leta ariyo izabaha akazi, ko ababa bafite iyo myumvire baba barigukererwa mu gukirigita ifaranga”.

Hon.Minisitiri w'urubyiruko Philbert Nsengimana asura stands urubyiruko rumurikiraho ibikorwa byarwo.
Hon.Minisitiri w’urubyiruko Philbert Nsengimana asura stands urubyiruko rumurikiraho ibikorwa byarwo.

Habonimana Florien uturuka mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki nawe ari mu bitabiriye inkera y’imihigo, yamuritse ibyo akora bitandukanye harimo icyuma gicunga umutekano kuko iyo hari uwinjiye mu nzu yawe gihita kibikumenyesha kuri telefoni yawe ngendanwa.

Anafite kandi ubuhinzi bw’urutoki n’ubworozi bw’inka n’ingurube. Akaba akoresha abakozi 6; arashishikariza urundi rubyiruko gutinyuka gukora imishinga kuko kwitinya bituma umuntu adatera imbere.

Muri gahunda inkera y’imihigo y’urubyiruko yatangiye uyu tariki 20/12 ikazamara iminsi itatu, urubyiruko ruri guhabwa amahugurwa abongerera ubumenyi nabo bakazahugura abandi.

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza twe nkurubyiruko kwishyira hamwe tukunga ubumwe tukihangira imirimo

kuzurukundo Ami dacus yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

rubyiruko, nimwe mbaraga z’igihugu mukomeze iyo nzira mwatangiye murashyigikiwe

Rehema yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka