Urubyiruko rurasaba abakuru kwikuramo ibitekerezo bishaje
Urubyiruko rutunga agatoki bamwe mu babyeyi bagira baganira neza mu ruhame ariko bakagira ibindi birangwa n’amacakubiri babwira abana mu ngo.
Muri iki gihe ngo haracyari bamwe mu babyeyi bananiwe kwikuramo ibitekerezo bya kera birangwa n’imvugo mbi zahungabanya amahoro u Rwanda rugezeho, ngo byaba byiza babiretse kuko bitubaka.
Urubyiruko rwabitangarije mu biganiro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro byahuje urubyiruko rusaga 300 ku bufatanye bw’umuryango Never Again Rwanda na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, kuri uyu wa mbere tariki 21 Nzeri 2015.
Mushimiyimana Louange, umunyeshuri w’imyaka 18, wari wabyitabiriye yavuze ko icyo umwana atojwe n’ababyeyi be ari cyo akurana.
Agira ati “Nukura wumva iwanyu bavuga ko ari abahinzi, uzakunda guhinga. Ukuriye mu muryango urimo ibitekerezo by’amacakubiri uzabikurana kugeza aho uzamenyera gutekereza no gusesengura.”
Mushimiyimana akomeza avuga ko mu gihe cyose umwana ataramenya gutandukanya ikibi n’icyiza, agendera ku byo ababyeyi be bamubwira cyane ko aba agomba kububaha nk’uko umuco ubimusaba.
IHonorable Byabarumwanzi François, umwe mu badepite wari witabiriye ibi biganiro unakuriye komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya Jenoside mu Nteko, yavuze ko ibyo n’ubwo hari ababyeyi barangwa n’ibyo bitekerezo ariko hari ingamba zo kubirwanya.
Agira ati “Ntabwo duhakana ko muri twebwe bakuru hakirimo abafite ibitekerezo by’inzangano biri no byakuruye jenoside, ariko tugerageza kubirwanya.
Hon. Byabarumwanzi yakomeje avuga ko ibi ari ingaruka z’ubutegetsi bubi babayemo ariko ko ubu bigenda bishira kubera imiyoborere myiza iri mu gihugu, ikangurira abanyarwada kubana mu mahoro.
Umuyobozi wa Never Again Mahoro Eric, yavuze ko urubyiruko rwahuriye hamwe n’intumwa za rubanda kugira ngo baganire ku mahoro ndetse n’uburyo ibikorwa by’urugomo biyahungabanya byaburizwamo.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Shalom basagirangendo!ibyabaye mu rwanda nirubanda rwabitoje abakuru kandi ibyobigishijwe umusaruro wabyo warabonetse usozwa na genocide yakorewe abatutsi ubu turimugaruka zikomeye.rubyiruko hakenewe imbara zacu muguhindura imyumvire ndoreko ibitegurwa byose aritwe tubishyira mubikorwa twamamaze amahoro mubikorwa bituranga buri munsi kdi Imana iratuzi ibyaye ntibizogere ukundi mu rwatubyaye
twirinde amacakubiri , abakiyisha abana babo ku mashyiga babihagarike
Igihe cyose urwanda rutazabamo ubutabera bwuzuye ibyo muvuga byose bizagorana kujya mu mitwe y’abantu.urugero:niba hashize imyaka 21 abacitse kw’icumu badahabwa indishyi, ntihabe yewe n’uitegeko ryibura ribiteganya, urumva mutagosororera mu rucaca?mwibaza c ko abantu bataramenya uburenganzira bwabo?come on
Twebwe rubyiruko nitwe maboko y’igihugu kandi iyo urubyiruko rutitwaye neza ruroha igihugu . nimureke twubake igihugu cyacu tugikura mu mwobo u rwanda rwashizemwo nurubyiruko ku ngoma zabanjirije iyi tutita ku macakubiri akigirwa nabamwe muritwe
ingaruka za amacakubiri yabaye mubihe byashize ntarashira neza mu bantu nubwo leta ibyamaganira kure mu ngo baracyabitoza abana
sinababwiye ngo ngayo n’aya kibwa, ubwo murabona u Rwanda rwacu tuzarwubaka dute mugifite imitekerereze ya Kera. Mureke dusase inzobe tuvugishe ukuri tuve mubya kera kuko ntaho byazatugeza
abana barabareze daaa, muzongere muvuge
kugirango amacakubiri acike burundu ababyeyi cyangwa abakuru bazabigiramo uruhare kuko ibivugirwa mumiryango nibyo twe bato duha agaciro