Urubyiruko rudafite akazi rubona amahirwe mu kuruhuza n’abagatanga

Rumwe mu rubyiruko rudafite akazi rutangaza ko hari amahirwe rubona mu bikorwa biruhuza n’abatanga akazi, kuko n’ubwo abakabona ari bake ugereranyije n’abagashaka bituma bafunguka bakamenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Benshi muri uru rubyiruko ni abarangije amashuri atandukanye arimo ay’isumbuye, Amashuri makuru na za kaminuza bigaragara ko baba bafite inyota yo kugira icyo bakora ariko ugasanga akazi karacyari gake, rimwe na rimwe bakaba batujuje ibisabwa ngo bagahabwe.

Ku wa kabiri tariki 28 Mata 2015, Ikigo gishinzwe guhuza abakozi n’abakoresha muri Kigali (Kigali Employment Service Centre) cyateguye ku nshuro ya kabiri igikorwa cyiswe Job Net kigamije guha amahirwe uru rubyiruko kugira ngo rwigeragereze amahirwe ku batanga akazi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwo mu Mujyi wa Kigali, ariko hakaba hanagaragayemo abasheshe akanguhe nabo bari baje kwigeragereza amahirwe ku bigo n’amasosiyete bitandukanye byo muri Kigali.

Urubyiruko rwari rwitabiriye gahunda ya Job Net ari rwinshi kugira ngo rwigeragereze amahirwe yo kubona akazi.
Urubyiruko rwari rwitabiriye gahunda ya Job Net ari rwinshi kugira ngo rwigeragereze amahirwe yo kubona akazi.

Nicolas Nyandwi asanga uku guhuza abashaka akazi n’abagatanga bikenewe kugira ngo urubyiruko rutinyuke runamenye uko ku isoko ry’umurimo bihagaze, ndetse n’ibisabwa ngo ruryinjiremo.

Ati “Icyizere cyo kirahari kuko icya mbere ni ugutinyuka ukareka kwirirwa mu rugo ugatinyuka ukajya gushakisha hanze. Kuza hano ni nko kuduha umurongo kugira ngo tumenye inzego zihari, ese bakeneye abakozi bangana gute? Ese bari ku rwego rwacu? Hari byinshi dukeneye kwiyungura kugira ngo tubone ako kazi. Hari aho bagiye twagiye twiyandikisha dufite icyizere ko bazaduhamagara cyangwa se bakadufasha kongera ubumenyi bwacu”.

Aliane Umukesha ushinzwe gushaka abakozi muri TUBURA One Acre Fund, ikigega gikorana n’abahinzi cyashakaga abakozi batatu, yatangaje ko iki gikorwa gituma bashobora kuganira n’abashaka akazi bakumva ibitekerezo byabo bakanabagira inama.

Ati “Ntago tuba tuje guhita dufata umuntu ako kanya ahubwo turamureba tukareba CV (umwirondoro) ye noneho tukareba niba bijyanye n’akazi dufite, ubutaha nituba dufite akazi tumuhamagare duhereye muri za zindi dufite ahiganwe n’abandi”.

Abahagarariye ibigo n'amasosiyete basobanuriraga buri wese wabyifuzaga bakanamubwira ibisabwa ngo abone akazi.
Abahagarariye ibigo n’amasosiyete basobanuriraga buri wese wabyifuzaga bakanamubwira ibisabwa ngo abone akazi.

Hope Tumukunde, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije, yatangaje ko iki kigo kuva cyatangizwa mu w’2012 cyafashije urubyiruko mu kwiyungura mu bumenyi no kubahuza n’abakoresha.

Yatangaje ko iki kigo cyashoboye gufasha urubyiruko kiruha amahirwe yo kuruhugura no kuruhuza n’abatanga akazi, gishobora kurufasha gushaka aho bimenyereza akazi n’aho babona akazi gahoraho, ndetse n’abandi babasha kwitangiriza imirimo.

Nyamara ariko bamwe mu baganiriye na Kigali Today binubira ko baza babwiwe ko hari akazi bakaza bizeye ko bari bugatahane, ariko bagatungurwa no kuhagera bagasanga bahabwa amakuru ku mikorere y’ibigo byavuze ko bitanga akazi cyangwa bakakwa ibyangombwa birengeje ubushobozi bwabo.

Aimable Ndayishimiye umaze umwaka arangije akaba atarabona akazi, yatangaje ko aho yageze henshi bamubwiye ko bifuza abakorerabushake ahandi bakamubwira ibyangombwa azana, bityo akabona kwiteza imbere bavuga umuntu atapfa kubigeraho akora adahembwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Muraho neza nize Literature in English Economics and Geography nkeneye akazi uwasaba Ibindi bisobanuro yampamagara
0789321538

Niyonzima Bosco yanditse ku itariki ya: 10-10-2023  →  Musubize

mwiriwe neza ndangije kwiga hotel mwanfasha mukandangira akazi number 0780933689

Umwizerwa livin yanditse ku itariki ya: 28-08-2023  →  Musubize

Muraho neza 🤝
Nitwa Ishimwe Marcel Kevin nize Mathematics , computer science and Economics muri secondary mfite A2 ,

Mwamfasha kuba mwampuza nabakoresha bakeneye umuntu ufite skills kuri Technology ya Machine.
Murakoze cyane 🙏

Ishimwe Marcel kevin yanditse ku itariki ya: 16-08-2023  →  Musubize

A1 in agriculture phone number 0780556939

IRAFASHA Sylivie Noella yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza! Nize INFORMATION COMMUNICATION AND TECHNOLOGY (A1) Mwadufasha kubona akazi 0781124729

NSENGIYUMVA ORESTE yanditse ku itariki ya: 8-12-2022  →  Musubize

Nize PCM(Physics,Chemistry and Mathematics)mfite A2 mwanshakira akazi maze imyaka 11 ndangije

MAZIMPAKA Aimable yanditse ku itariki ya: 21-10-2022  →  Musubize

Nize history economy &literature (hel) fite A2 ndashaka akazi wtp 0788534886

Hakizimana Maurice yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Nize A2 muri HEG mwamfasha nkabona akazi maze imyaka 8 ndangije

Munyengango Bonaventure yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Nitwa Eric tuyisunge nize public works nange mumfashe kubona akazi merereye kigali gasabo murakoze mboneka kuri 0787220280

am rwandan people colled eric tuyisunge awwan to join RDF yanditse ku itariki ya: 8-09-2022  →  Musubize

Muraho neza ? Nitwa Donatha nize Accounting ( A2 ) uwakumva akeneye umukozi yambwira. Mboneka kuri telephone igendanwa : 0786613996 MURAKOZE🙏

Donatha TWIRINGIRIMANA yanditse ku itariki ya: 1-08-2022  →  Musubize

NGEWE NIZE MEG MUMASHURI Y’ISUMBUYE MURI KAMINUZA NIZE BUSINESS INFORMETION AND TECHINOLOGY NONERERO ICYODUSABA NUKUDUKORERA UBUVUGIZI IBIGO BY’IMARI BIKADUHA INGUZANYO TUKIHANGIRA IMIRIMO ARIKO KUNYUNGU NKEYA KANDI NTIBADUSABE IGWATE KUKO NTAZOTUBADUFITE MURAKOZE

SONGA .R.ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 2-06-2022  →  Musubize

NGEWE NIZE MEG MUMASHURI Y’ISUMBUYE MURI KAMINUZA NIZE BUSINESS INFORMETION AND TECHINOLOGY NONERERO ICYODUSABA NUKUDUKORERA UBUVUGIZI IBIGO BY’IMARI BIKADUHA INGUZANYO TUKIHANGIRA IMIRIMO ARIKO KUNYUNGU NKEYA KANDI NTIBADUSABE IGWATE KUKO NTAZOTUBADUFITE MURAKOZE

SONGA .R.ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 2-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka