Urubyiruko ntirukwiye kwihanganira ibyonnyi by’amahoro-Mgr Servilien Nzakamwita

Urubyiruko rurasabwa kutihanganira abarushora mu bikorwa byo guhungabanya amahoro kuko ngo rushorwa muri bene ibyo bikorwa n’abafite inyungu zabo bwite.

Babisabwe na Mgr. Servilien Nzakamwita ushinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko gatorika akaba n’Umwepisikopi wa Diyosezi Gaturika ya Byumba. Yabivugiye mu nama yabereye i Rwamagana tariki 8 Mutarama 2016, ihurije hamwe urubyiruko gatorika rugize komisiyo y’iyogezabutumwa.

Mgr Servilien Nzakamwita asaba urubyiruko kwiyama abarushora mu bikorwa bihungabanya amahoro.
Mgr Servilien Nzakamwita asaba urubyiruko kwiyama abarushora mu bikorwa bihungabanya amahoro.

Mgr. Nzakamwita yavuze ko urubyiruko rukunze gushorwa mu bikorwa byo guhungabanya amahoro, ku buryo rutagikwiye kwihanganira abarushora muri bene ibyo bikorwa.

Ati “Urubyiruko usanga ari rwo bifashisha mu bikorwa bibi ahanini. Dukwiye kwishyiramo indangagaciro zo kwimakaza amahoro, urubyiruko rukubaka amahoro kandi tukamagana ibizana umwiryane mu bantu, ibyo byonnyi byonona amahoro tugafatanya kubyamagana no kubyamurura.”

Urubyiruko ruri muri iyo nama ruvuga ko abakunze gukoreshwa mu bikorwa byo guhungabanya amahoro usanga ari ababa mu ngeso mbi no kwiheba, bagashakira ibisubizo mu nzira zidakwiye bigatuma bamwe bemera gushorwa mu bikorwa bibi nk’uko Theoneste Hakizimana abivuga.

Ati “Ibihugu bikunze kugaragaramo intambara byifashisha urubyiruko, abenshi barihebye kubera ubushomeri n’ibindi bibazo bigatuma bishora muri izo ntambara. Ariko bahinduye imyumvire bakareka ibiyobyabwenge bagakora, guhagarika intambara byashoboka.”

Urubyiruko rurasabwa gukeburana rukava mu ngeso mbi kuko ari byo byatuma abarushora mu bihungabanya amahoro batabona aho baruhera.
Urubyiruko rurasabwa gukeburana rukava mu ngeso mbi kuko ari byo byatuma abarushora mu bihungabanya amahoro batabona aho baruhera.

Mgr. Nzakamwita yasabye urubyiruko ruri muri iyo nama guhindura bagenzi babo bagifite ingeso mbi zatuma bashorwa mu bikorwa bibi ku buryo bworoshye.

Umuyobozi Wungirije w’Urubyiruko Gatorika mu Rwanda, Nyiranzeyimana Odette, yavuze ko bagiye gutanga ibiganiro ahantu hatandukanye kugira ngo ubutumwa bahawe bugere no ku rundi rubyiruko, bityo umuco w’amahoro urusheho kwimakazwa.

Ati “Icyo twakora nk’abahagarariye abandi, ni ukugenda dutanga ibiganiro ahantu hatandukanye kugira ngo ubu butumwa bugere kuri bose umuco w’amahoro ukomeze kwimakazwa.”

Urubyiruko Gatorika rwo mu Rwanda n’urwo mu bindi bihugu by’ibiyaga bigari rusanzwe ruhurira hamwe rukaganira ku muco wo kwimakaza amahoro. Abayobozi b’Urubyiruko Gatorika bavuga ko ibyo biganiro bitanga umusaruro ufatika, nubwo inzira yo kubaka amahoro yo itajya ihagarara na rimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka