Urubyiruko dukeneye kwigishwa Ubumwe - Uwakuze yanga abamwiciye imiryango

Muri iki gihe hagenda hagaragara abagize uruhare muri Jenoside bihana bakanasaba imbabazi abarokotse Jenoside ku bw’inyigisho z’isanamitima, Christophe Nyagatare wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye i Nyanza, avuga ko inyigisho z’isanamitima zikwiye kujya zihabwa n’urubyiruko kuko yasanze bazikeneye cyane nk’u Rwanda rw’ejo.

Christophe Nyagatare yavutse nyuma ya Jenoside, ariko agendeye ku byo yanyuzemo yumva urubyiruko rukeneye kwigishwa Ubumwe
Christophe Nyagatare yavutse nyuma ya Jenoside, ariko agendeye ku byo yanyuzemo yumva urubyiruko rukeneye kwigishwa Ubumwe

Ni nyuma yo gukurikira bene izo nyigisho zamuhinduye, urwango yari afitiye abana bita Abahutu rukaba rwaramushizemo, impamvu ni uko ngo yasanze abarenganya, kuko yasanze ibyo ababyeyi babo bakoze na bo bibababaza.

Nyagatare avuga ko ubu afite imyaka 22, avuka ku babyeyi bari barahunze mu mwaka w’1959, ariko n’ubwo bakuru be bavukiye hanze y’u Rwanda, we yaruvukiyemo.

Ngo yakuze yanga abo bita Abahutu cyane, kuko yabwiwe ko kuba atagira ba nyirarume, ba nyirasenge, mbese umuryango mugari iwabo bageze mu Rwanda basanga warazimye, bituruka ku ari ‘abo bantu’ nk’uko anyuzamo akabita.

Kandi urwo rwango yarugiriraga cyane cyane abana babyirukanye kimwe n’abo biganaga, ku buryo no mu ishuri yahitagamo abo bicarana bitewe n’uko ‘bahuje’, agendeye ku ko ababona cyangwa ku ko bagenzi be babamubwiye.

Agira ati “Narabangaga cyane. Iyo nabaga ndi ku ishuri numvaga ntuje ku bw’imiryango twagiye tubumbirwamo na AERG. Nabaga mfite inshuti tuganira, ariko twataha mu biruhuko nkababara kuko njyewe nagumaga mu rugo, mu gihe ba bandi bakomoka ku batwiciye bo babaga bafite bene wabo bajya gusura.”

Ibi byose ngo byamuteraga kuba indakoreka (indiscipliné), yahura na ba bana yanga akabakubita, akanitwara nabi ku barezi ku buryo ubu anibaza ukuntu azakirwa najya gufata indangamanota ku kigo yigagaho mu bice by’iwabo mu Burasirazuba, yitegura gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye.

Imyitwarire ye kandi ngo yanamugiragaho ingaruka mu myigire ye, kuko yatumaga atagira amanota meza, cyane ko n’abarimu atiyumvagamo atashoboraga gukurikira ibyo bamubwira.

Ati “Twebwe urubyiruko ntituzi no kureba ngo tumenye Abahutu cyangwa Abatutsi, ariko iyo hagiraga ugucira isiri akakubwira ngo uriya, ntiwabaga ukimukurikiye. Ibi kandi sinabigiraga njyenyine, kuko nzi neza ko muri iki gihugu hari urubyiruko rwinshi rufite ingengabitekerezo mbi nyinshi, kuruta iyanjye.”

Inyigisho za ADEPR ni zo zamuhinduye

Nyagatare avuga ko yaje kumva ko ADEPR iri gushaka urubyiruko rwo kwigisha iby’isanamitima, maze n’ubwo atayisengeramo aza kwemera kujyanayo na mugenzi we uhasengera wari wakomeje kubimuhatira.

Izo nyigisho ngo yazihuriyemo na ba bana yangaga urunuka, hanyuma ababigishaga babaha umwanya wo kuvuga ibibari ku mutima bose, maze aza gukomwa ku mutima no kuba ba bana na bo barariraga, bavuga ko bababazwa no kuba ari bo bikoreye ubuhemu bw’ababyeyi babo.

Ati “Hamwe na bagenzi banjye twarebye ukuntu abo bana nahaga akato na bo bagizweho ingaruka n’ibyo ababyeyi babo bakoze, aca aha bati dore wa mwana wo kwa ya nterahamwe, bati dore ba bicanyi. Tureba amarira bafite, nyamara twe twarakekaga ko batubona bakavuga ngo dore na bariya basigaye uwazasubirayo na bo akabica, tugirira ko banahagaze mu cyuho cy’ababyeyi babo bagasaba imbabazi, maze natwe turabababarira.”

Anivugira ko ubu imyitwarire yahindutse, akaba asigaye asabana na bose nta kuvangura, no mu ishuri akaba asigaye atsinda kuko atakireba amoko, ahubwo icyo amariranye na mugenzi we.

Ati “Mbere umuntu yagira amanota ahagije cyangwa atayagira yarimukaga, kandi ubu noneho byarahindutse. Ubu ndi mu mwaka wa gatandatu mbikesha ko izi nyigisho zatumye ndeka urwango, ahubwo ntangira kujya nsobanuza, ndaniga. Na ho ubundi ubu nanjye mba narasibiye.”

Nyuma yo guhinduka yifuza ko n’urubyiruko rusigaye na rwo rwagenda rufashwa kuko abifitemo urwango ari benshi, nyamara urwango rutubaka.

Ati “Niba igihugu kivuga ko ari twebwe mbaraga zacyo zigomba guhindura ejo hazaza, ntabwo kizahindurwa n’urubyiruko rufite ingengabitekerezo. Igihugu cyari gikwiye kwigisha urubyiruko, tugashyira hamwe tukubaka Ndi Umunyarwanda.”

Yungamo ati “Yego barimo kwimakaza Ndi Umunyarwanda, ariko barimo gushyira imbaraga cyane mu bakoze Jenoside n’abayikorewe, bakirengagiza abana babakomokaho, nyamara ibyo bamaze kubigisha byaramaze kubayobya.”

Yongeraho ko akenshi ababyeyi batera abana umutima mubi batabizi, ahubwo bibwira ko barimo kubabwira amateka banyuzemo.

Ati “Ababyeyi babikora bazi ko barimo kubwira abana amateka, ariko bitewe n’agahinda n’intimba bafite, bakarengera. Kwicara ukabwira umwana ngo Jenoside yarabaye, itwara imiryango yanyu, nta kibazo. Ariko hari n’uvuga ngo no kwa runaka, bariya batindi, kiriya giki..., ibyo nyamara hari icyo bihindura mu bana bitari byiza.”

Nyagatare anasaba urubyiruko bagenzi be bakifitemo ingengabitekerezo y’amacakubiri kuyireka kuko ibavutsa ibyo bari kuzageraho.

Ati “Iki gihugu kizatunga injiji gusa se nibaguma muri ibyo bintu ntibige? Amanota meza ni yo akenewe, kandi ntabwo uzabikora wenyine. Burya mu ishuri dukora nk’itsinda. Muri ubu buzima, ikintu cyose wakora uri wenyine ntabwo wakigeraho.”

Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w'itotero ADEPR
Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w’itotero ADEPR

Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w’itotero ADEPR mu Rwanda, avuga ko guhera muri Gashyanta 2020, mu Ntara y’Amajyepfo itorero ADEPR ryatanze inyigisho z’isanamitima ku bantu 573 mu Karere ka Nyanza harimo urubyiruko 95, no ku bantu 90 mu Karere ka Gisagara, harimo urubyiruko 20.

Abakuru bagiye bahabwa inyigisho ni abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse bo mu miryango y’abishwe, na ho urubyiruko rwazihawe ni urwavutse nyuma ya Jenoside, harimo abana bakomoka ku bakoze Jenoside, ndetse n’abakomoka mu bayirokotse.

Abahawe inyigisho mu Karere ka Gisagara bazirangije bose ku buryo bageze ku rwego rwo gusaba imbabazi no kuzitanga, ariko mu Karere ka Nyanza 275 ni bo babigezeho, harimo urubyiruko 90.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka