Umwiherero wa 9 w’abayobozi b’igihugu uriga ku kwihutisha iterambere ry’umuturage
Abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora baraganira ku kwihutisha iterambere, kongera iterambere ry’umuturage hamwe no gutanga serivice nziza no gukoresha igihe neza.
Atangiza uwo mwiherero wa 9 tariki 04/03/2012, Perezida Kagame yabasabye ko abayobozi baharanira kurwanya ubukene kuko urwanyije ubukene ashobora kwibohora no kwigenga, ibi bikava mu gukora ibiteza imbere igihugu.
Perezida Kagame yasabye abayobozi ko kugira ngo bashobore gukora ibyo basabwa bidakwiriye ko bagira amahugurwa menshi kuko kugenda mu mahugurwa cyane ari ugusesagura umutungo n’igihe no kudindiza serivise yagakoreye abo ashinzwe.
Perezida Kagame avuga ko nta mahugurwa akenewe kugira ngo abayobozi barwanye imirire mibi cyangwa kwegereza abaturage amashanyarazi ahubwo ko igikwiye ari ugukorera ku gihe ibyo basabwa no kwegera abo bayobora bakungurana ibitekerezo.
Muri uyu mwiherero wa 9 watumiwemo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, hashimangiwe ko iterambere rigomba gushingira ku muturage. Hifujwe ko umurenge wanogerezwa igenamigambi, ukongererwa ingengo y’imari kuko itangwa ubu idahagije kandi abakozi b’umurenge basabwa gukurikirana gahunda zitandukanye nk’uburezi, ubuzima n’itangwa rya serivice.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko uturere twihuse mu kugabanya ubukene twabigezeho kubera gukorana neza kw’abaturage n’abayobozi, guteza imbere amakoperative, gahunda nka Girinka n’iy’icyerekezo 2020 ; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa.
Kuri uyu wa mbere biteganyijwe ko ibiganiro by’uwo mwiherero byibanda ku ntego z’icyerekezo 2020, itangwa rya serivice no guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Umwiherero wa 9 w’abayobozi bakuru uteraniyemo abayobozi bagera kuri 250. Uretse umunsi wo gutangiza no gurangiza umwiherero, indi minsi ubera mu muhezo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
umwiherero nimwiza iyohafatwa ingamba zatuma habaho ihinduranya ryabayozi buturere nserevise yiterambere yakwihuta cg kubashyira mungando zagisirikare konsi
Ndasaba ko ibihe nk’ibi Prerezida wa Repubulika yajya aha abaturage urubuga nanone bakaba babaza ibibazo kuko ba Mayors bamwe bariho ubu jyewe ku giti cyanjye mbona basubiza inyuma ibyo ashaka ko tugeraho kuburyo bwihuse
Iterambere ryiza ni iryegereza abaturage ibikorwa remezo; nk’umuriro w’amanashanyarazi, amazi meza, imihanda, amashuri makuru, amavuriro n’ibindi...
Hakwiye kurebwa ariko cyane ukuntu abantu babana n’ubumuga bafashwa kwifasha cyane cyane nk’ababashije kwiga bagahabwa imirimo mu butegetsi bwite bwa Leta no mu zindi sevisi zinyuranye nta kwinubwa kubayeho!! Kuko byababaza kurusha kubona umuntu yaba yarize akarenga akaba yasabiriza kandi afite ubumenyi. Nkaba mbona rero hakwiye umubare ugenwa n’ijanisha runaka ry’umubare bw’ababana n’ubumuga bagakwiriye kuba bagaraga mu mubare w’abakozi b’ikigo runaka kugira ngo abantu babahe akazi batabinuka cyangwa babinuba. Murakoze