Umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’Igihugu uzongera kubera i Gabiro

Umwiherero ngarukamwaka w’abayobozi bakuru b’u Rwanda uzongera kubera mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, kuva tariki 12-14 Werurwe 2016; uzibanda ku guteza imbere ibikomoka mu Rwanda.

Uyu mwiherero ngarukamwaka uzahuza abayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri 250 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho, ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, ubwo bari bayoboye umwiherero wa 12 mu mwaka wa 2015.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, ubwo bari bayoboye umwiherero wa 12 mu mwaka wa 2015.

Aba bayobozi bazaganira ku ntego z’igihugu zigamije kugira u Rwanda igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi ndetse no gusuzumira hamwe ibikwiriye gukorwa kugira ngo ingamba z’iterambere rusange zihutishwe.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni we uzayobora uyu mwiherero anageze ku bazawitabira ijambo riwutangira ndetse n’iriwusoza.

Minisitiri w’Intebe na we azageza ku bitabiriye Umwiherero uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2015 yashyizwe mu bikorwa.

Uyu mwiherero uzaganira ku ngingo nkuru zirimo ingamba mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Icyerekezo 2020, kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda no guteza imbere imibereho myiza n’uburenganzira bw’umwana w’Umunyarwanda.

Abayobozi batandukanye mu mwiherero w'umwaka ushize.
Abayobozi batandukanye mu mwiherero w’umwaka ushize.

Umwiherero ufite imizi mu Muco Nyarwanda wo hambere. Abayobozi b’igihugu barahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage. Intego yari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa.

Muri iki gihe, iki gikorwa cyaravuguruwe ku buryo abayobozi bakuru b’igihugu ari bo bawuhuriramo, bagashakarira hamwe imiti ku bibazo byugarije igihugu.

Mu mwiherero, abayobozi baganira ku ngingo zitandukanye. Aba ni Minisitiri w'Umutungo Kamere n'uw'Umutekano.
Mu mwiherero, abayobozi baganira ku ngingo zitandukanye. Aba ni Minisitiri w’Umutungo Kamere n’uw’Umutekano.

Muri uyu mwiherero, bazasuzuma niba ibyo bemereye abaturage byarakozwe kandi baganire kuri gahunda zikeneye kunozwa kugira ngo ibyo abaturage basezeranyijwe byose bishyirwe mu bikorwa.

Umwiherero nk’uyu ubaye ku nshuro ya 13. Uw’uyu umwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Iby’iwacu: Umusingi w’Iterambere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Guteza imbere ibikorerwa iwacu ni byiza kuko bituma natwe tumenya byinshi

Kenneth yanditse ku itariki ya: 12-03-2016  →  Musubize

IBIKOMOKA IWACU? IKIBAZO GIHARI CYANE NI “DESIGN” Y’IBIKORERWA MU RWANDA ! SINZI NIBA MU BINDI BIHUGU HARI AMASHURI BABYIGIRAMO. DUFATE URUGERO; NGAHO NDEBERA IRIYA “KANDAGIRA UKARABE” DUKORA. BURIYA KOKO WAYISHYIRA MURI HOTEL, CYANGWA MURI SALON ????

K yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

abayobozi bazongere bakebure abakora imishahara y’abarimu kuko kugeza ubu batarahembwa Feb.2016, ibintu byaherukaga mu myaka itanu ishyize.

alias yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka